Perezida wa Tanzania avuga ko myinshi mu mishinga ya Magufuli ariyo izakomeza gushyirwa mu bikorwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan avuga ko nta cyahindutse, ko imishinga migari izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ari iyo nyakwigendera, Magufuli yari yaragejeje ku nteko ubwo yatsindaga amatora.

Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko icyerekezo cy’igihugu, Perezida Samia kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata 2021, yavuze ko nk’uko yigeze kubikomozaho, we na Magufuli ari ” Umuntu umwe.”

Yagize ati ” Nigeze kubivuga kandi ndongeye kubivuga, njye na nyakwigendera Magufuli ni ikintu kimwe. Ku bw’ibyo, byinshi mu byo nateguye gukora, byari byarasobanuriwe inteko na Magufuli ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nteko.”

Yavuze ko abaturage bagomba gukoemeza kwirinda Coronavirus ndetse anashimira ko habayeho uguhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *