Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Perezidansi y’ u Burundi, Amb. Willy Nyamitwe yifashishije umugani ngo ” Ibuye rigaragaye ntiriba ricyishe isuka” mu gusubiza ibyari byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh wavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutoherereza u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi mu 2015. Ku busabe bwa Leta y’u Burundi bw’uko iy’u Rwanda yakohereza aba bashinjwa, Prof. Manasseh yavuze ko bahisemo gukomeza kubacumbikira kuko “bigenwa n’amategeko mpuzamahanga” agenga impunzi. Prof. Manasseh yari yagize ati: “Nk’igihugu twe tugendera ku mategeko twasinye n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko ibindi bihugu byose byasinye ayo masezerano avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze mbere na mbere ntabwo umusubiza iwabo cyane cyane iyo Loni nayo yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.” Iyi ngingo y’amategeko niyo Amb. Willy Nyamitwe yateye utwatsi ubwo yaganiraga na VOA. Ati ” Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Uwatanze icyo gitekerezo akavuga ko ari icya Leta y’ u Rwanda, nibyo biba bitumye umuntu amenya aho icyo gihugu gihagaze mu bijyanye no kubahiriza amategeko cyane cyane mpuzamahanga.” Nyamitwe akomeza agira ati ” Umuntu yatanga inama ko abantu basoma bakamenya amategeko mpuzamahanga areba impunzi. Hari itegeko rigena impunzi iyo ariyo ndetse n’udashobora kwitwa impunzi nk’abishe abantu, guhungabanya umutekano w’igihugu. Muzi ko LONI ko itemera ko guhirika ubutegetsi , abakoze ibyo ntibashobora kwitwa impunzi.” Ku bahawe impapuro ko ari impunzi, Amb. Nyamitwe yavuze ko abakurikiranwe ariko bakaba bafite impapuro z’ubuhunzi, atari byo, ko izo mpapuro ari ” iza magendu.” Uyu muyobozi yasabye u Rwanda gukomeza kubahiriza ibyo abandi bakurikirana iki kibazo bagenda basaba. Ingingo yo kutemeranya ku kohereza abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi, ikomeje kutumvikanwaho n’impande zombi. Ni mu gihe hari ubushake bw’ibihugu byombi bwo kunoza umubano wazambye kuva mu 2015. U Burundi ntibuhwema kuvuga ko ibi nabyo biri mu byo bwasabye u Rwanda kugira ngo bongere babane neza. Byinshi ku byatangajwe na Prof. Manassseh: Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka- Amb. Willy Nyamitwe asubiza Prof. Nshuti Manasseh
Ubwo nyamitwe ntarahaga amaraso yinzirakarengane

Va kurizonkoramaraso zaba DD

Va kurizo nkoramaraso zaba DD
Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka- Amb. Willy Nyamitwe asubiza Prof. Nshuti Manasseh
Va kurizo nkoramaraso zaba DD