Hari Abanyarwanda bavuga ko kuba ubwiyunge mu Rwanda bwaba kuri 94% bishobora kuba aribyo cyangwa gukabya

Sangiza iyi nkuru

Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94% nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bushya bwa 2020 komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bukorwa buri myaka itanu, gusa hari bamwe bavuga ko bishoboka kuba aribyo mu gihe bamwe bavuga ko ari ugukabya.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12,600 bo mu midugudu 810 yatoranyijwe mu turere twose tw’u Rwanda, muri gereza no mu mashuri, buvuga ko ababona ko hari abacyibona bakanarebera abandi mu ndorerwamo z’amoko ari 1.8% gusa.

Bishobora kuba ari byo

Mariam Abayizeye uzwi nka ‘Bibi’, wo mu murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yabwiye BBC ko ibivugwa n’ubu bushakashatsi “bishobora kuba ari ukuri”.

Yagize ati: “Uko mbibona Abanyarwanda barenze iby’amoko, ntiwajya kwa muganga kwivuza cyangwa ku isoko guhaha cyangwa kugurisha utwawe ngo bakubonemo ubwoko. Mbona mu buzima busanzwe abantu bariyunze, ubuzima bwarakomeje.”

BWIZA nayo yabajije undi muturage wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, utashatse kuvugwa amazina avuga ko ” Hari ibyakozwe mu kubanisha Abanyarwanda ariko simpamya ko bigeze kuri ruriya rwego. Abanyarwanda baragoye kumenya ikibari ku mutima.”

Ingabire asanga hari icyakozwe ariko imibare irakabya

Victoire Ingabire ukuriye ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi DALFA-Umurinzi, avuga ko yemera ko hari ibyakozwe bikomeye mu bumwe n’ubwiyunge gusa agakemanga imibare itangwa.

Yabwiye BBC ati ” Imibare itangwa n’ubu bushakashatsi we abona “ari ugukabya”.

Atanga urugero ku kibazo cya Idamange, ati “Ubushize ubwo hamenyekanaga Idamange [Yvonne], natangajwe no kubona abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo ‘mu bantu bacu ntabwo tugira umuntu usa kuriya’.”

Ubu bushakashatsi bw’iyi komisiyo ya leta bwitwa ‘Rwanda reconciliation barometer’ mu 2010 bwerekanye ko ubwiyunge buri kuri 82.3%, mu 2015 bugera kuri 92.5% ubu bugeze kuri 94.6%.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *