download-17.jpg

Kampala:Umunyarwandakazi yafashwe ashinjwa gushaka kwica Gen Sabiiti

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi witwa Jennifer Byukusenge yatawe muri yombi i Kampala, muri Uganda, aho akekwaho gushaka kwica umuyobozi wa Luweero Industries, Maj. Gen Steven Sabiiti Muzeeyi Magyenyi wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda.

Chimpreports, kimwe mu binyamakuru bivugwaho kuba hafi ya Leta ya Kampala gitangaza ko umwe mu bayobozi ba Uganda utashatse ko amazina ye atangazwa, yagihishuriye ko “Byukusenge yafashwe kandi icyamugenzaga kwari ukwica Gen. Sabiiti.”

Cyemeje ko Byukusenge yafashwe kuwa 5 Mata 2021, bikozwe n’abakozi bo mu rwego rw’iperereza rya gisirikare (CMI). Nticyatangaje niba hari intwaro uyu Munyarwandakazi yafatanwe, niba hari aho yari aziranye na Afande Sabiiti n’uko umugambi wo kwinjirira uyu mujenerali wamenyekanye n’uko uteye. Kivuga gusa ko abayobozi ba Uganda bakibwiye ko uyu yari agamije ” Gutegura umugambi w’uburyo bwo kwica Gen. Sabiiti.”

Byukusenge byigeze gutangazwa ko yiga mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, akaba yari agiye i Kampala kureba nyina ngo amubwire uko imyiteguro y’ubukwe bwe. Uyu yinjiye muri Uganda akoresheje RwandAir.

Uyu si we Munyarwanda wa mbere ufatiwe muri Uganda ashinjwa kugambirira kugira nabi. Benshi bagiye bafatwa, ariko bakavuga ko barengana ntaho bahuriye n’ibyo bikorwa.

Ni mu gihe Uganda nayo itahwemye gushinja u Rwanda ko ruyoherezamo intasi, ingingo rwateye utwatsi rwivuye inyuma.

Ifatwa rya Byukusenge

Mu minshi ishize BWIZA yabagejejeho inkuru ya Jennifer Byukusenge, byavugwaga ko atwite, washimutiwe i Kampala muri Uganda.

Byakekwaga ko yaba afungiwe ku biro bya CMI i Mbuya muri Kampala nk’uko Virunga Post yabitangaje.

Iki gitangazamakuru gitangaza ko kuwa 3 Mata 2021 uyu mukobwa yari yakoresheje RwandAir ajya muri Uganda ngo atange inkuru nziza ku myiteguro y’ubukwe bwe kuri mama we.

Nyina wa Byukusenge, Mariam Mukamusoni mu makuru yahaye Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda kuwa 12 Mata, avuga ko umukobwa we yafashwe ndetse ntiyabwirwa icyo yaba aryozwa. Ngo abamufashe, bahise bamwambika umwenda mu mutwe, baramujyana.

Uyu mubyeyi avuga ko kuwa 7 Mata 2021 yongeye kubona ku mwana we. Ati ” Bamugaruye hano bamwambitse amapingu nk’umunyabyaha. Bari baje gusaka ibintu njye ntamenye.”

Yakomeje agira ati ” Umukobwa wanjye yagaragaraga nabi. Yambwiye ko bamaze kumukorera iyicarubozo. Barasatse, bafatira inyandiko z’inzira za Jennifer, bamusubiza i Mbuya.”

Mukamusoni avuga ko umwana we yatakaga cyane muri uko gusakwa. Uyu bivugwa ko yaba atwite inda y’amezi atatu, ngo yakubiswe asabwa kuvuga misiyo yamuzanye muri Uganda.

Hari amakuru ko Ambasade y’ u Rwanda yahise imenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda kuri iki kibazo. BWIZA ntiramenya niba hari igisubizo cyatanzwe kuri iyi ngingo.

Abanyarwanda ntiborohewe n’inzego z’umutekano za Uganda iyo bageze muri icyo gihugu. Abatari bake bagiriwe nabi bashinjwa kuba intasi, mu gihe bo bakunze kubihakana.

Luweero Industries iyoborwa na Gen Sabiiti ni iki?

Luweero Industries ni ishami rya NEC (National Enterprise Corporation), ikaba ari ikigo cya Leta ya Uganda. Ni igice gishinzwe kwinjiriza igisirikare cya Uganda amafaranga. Luweero Industries iyoborwa na Gen. Sabiiti ishinzwe gutunganya no gusana imodoka za gisirikare, iby’ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi. Birumvikana ko atari umwanya uhabwa umuntu Museveni abona ko ajenjetse. Iyi yagiye iyoborwa n’abandi bajenerali bubashywe muri UPDF.

Gen. Sabiiti ni muntu ki?

Maj. Gen. Steven Sabiiti Muzeyi ni umusirikare wahoze ari Umuyobozi wa Polisi wungirije (AIGP) kuva kuwa 4 Werurwe 201 kugeza 16 Ukuboza 2020. Yanabaye umuyobozi wa Military Police ubwo yari ku ipeti rya Brigadier General. Kuyobora Luweero Industries abihawe vuba aha.

Yavukiye i Mbarara mu 1975, yiga Ntare na Mbarara High School aho yavuye ajya kwiga Makerere. Ni umwe mu miryango yo kwa ba nyinawabo wa Museveni kuko se umubyara, Zekeriah Muzeyi Magyenyi yashakanye na nyina wabo wa Perezida Museveni. Ni umwe mu bagaragaje ubuhanga mu ishuri rya gisirikare mu ishuri rya Kasenyi ubwo 25 mu 117 bari kumwe bavuye mu ifunzo, we arakomeza, asohoka abayoboye.

download-17.jpg

Maj. Gen. Sabiiti Muzeeyi/Internet

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *