Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, yaciwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) angana na $20,000 (Frw 19,700,000) izira kwambura Umurundi Tambwe Amissi.
Uyu rutahizamu kuri ubu ukinira ikipe ya Police yo muri Djibouti, yakiniye Yanga Africans hagati ya 2014 na 2019, mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Fanja Sports Club yo muri Oman.
Uyu mugabo wanakiniye ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’, yatandukanye na Yanga imurimo umushahara w’amezi atatu ndetse n’amafaranga ya Recruitment.
Ku wa 01 Ukuboza 2020 ni bwo ikipe ya Yanga yatsinzwe urubanza uriya mukinnyi yayiregagamo, itegekwa kumwishyura angana na $20,000.
Ikinyamakuru Mwanaspoti dukesha iyi nkuru cyavuze ko Yanga yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura uriya mukinnyi, bitaba ibyo ikamburwa uruhushya rwo kwitabira amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino.
Mwanaspoti yahamirijwe ariya makuru na Felix Majani wari wunganiye Tambwe mu rubanza yaburanagamo na Yanga.
Yagize ati: “Ni byo, twatsinze uru rubanza kandi twamaze kwandikira Yanga ibaruwa ibasaba kwishyura ibyo bagomba kwishyura, nibatishyura tuzasubira muri FIFA. Yahawe iminsi 45 yo kutwishyura kandi nibatabikora noneho bazabuzwa kwiyandikisha, bityo dutegereje kureba uko bizagenda.”
Yanga yafatiwe ibihano nyuma ya mukeba wayo Simba na yo yafatiwe ibyo kugura abakinnyi n’amande ya $4,000; izira kwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko umunya-Ghana Kwasi Asante wahoze ari umukinnyi wayo.


