Umugabo w’imyaka 55, Babweyoreka Deogratius arahigwa bukware ku bwo gukekwaho kwica Umunyarwandakazi, Nyiramisago Veneranda w’imyaka 36. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate avuga ko Nyiramisago yari acumbitse kwa Babweyoreka we n’umugabo, Namara Francis we mu Mudugudu wa Rushinya mu Kagari ka Bwambara mu Karere ka Rukungiri kuva mu mezi abiri ashize gusa ngo haje kuvuka ikibazo hagati y’iyi miryango yombi. Maaate nk’uko Chimpreports ibitangaza ati ” Kuwa 14 Mata, ukekwa yaje kurega kuri polisi nyakwigendera n’umugabo we ko bamwibye UGX miliyoni icyenda. Polisi ya Rukungiri yafashe umugabo, umugore n’undi muntu.” Kuwa 21 Mata, Namara Francis, umugabo wa Nyiramisago yiyemereye ko ari we wibye ayo mafaranga, umugore we ahita arekurwa. Babweyoreka yaje kurwana n’uyu mugore wari ugeze mu rugo, ahita amwica. Uyu Babwyoreka ngo yahise acika aburirwa irengero, akaba agishakishwa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


