Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo (UPDF), Gen. Kaguta Museveni Yoweli yakoze impinduka mu gisirikare, aho abasirikare barindwi bari ku ipeti rya Brigadier General, bazamuwe mu ntera, bakagirwa ba Major General.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata, rivuga ko Perezida Museveni yazamuye abarimo Gen. David Kyomukama Kasura, umuyobozi w’ishuri ry’imiyoborere rya Kyankwanzi.

Michael Ondoga, usanzwe ari ahagarariye UPDF muri Arabia Saoudite. Gen. Takirwa Francis, bivugwa ko Museveni amukundira uko yitwara mu kurinda igice cy’iburengerazuba bwa Uganda.

Undi ni Gen. Muhanga Kayanja, ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Kampala Meteroplitan Area. Dick Olum usanzwe usanzwe ari ahagarariye UPDF muri DRC.

Undi wazamuwe mu ntera ni Gen. Octavius Butuuro uyobora ishuri rya Kimaka.

Hazamuwe kandi Katungi Keith uyobora Military Police, agirwa Brigadier General.

Iri tangazo BWIZA yabonye, rirerakana ko abasirikare 40 bari hejuri y’ipeti rya koloneri bazamuwe mu ntera.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *