Perezida w’ u Burundi, Evaritse Ndayishimiye yasabye Ingabo z’iki gihugu kuba maso kuko ngo n’ubundi ” umwanzi ntari kure.” Ibi biri mu byo yagarutseho kuwa Gatanu, ubwo yatangizaga umwaka w’ishuri rya gisirikare mu Burundi, ISCAM. Yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri ino minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yaturuka hose. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeyeko ko ” N’ubu umwanzi ntari kure” abasaba kuba maso. Perezida Ndayishimiye, yibukije abari mu gisirikare kwirinda abanyepolitike baziganisha ahabi nk’uko byagiye bigenda mu minsi ishize. Yabasabye kumvira ababakuriye. Umugaba w’Ingabo z’ u Burundi, Gen. Prime Niyongabo na we yahamije ko bakiriye impanuro z’umukuru w’igihugu. Ibyo kurunda igihugu kandi byagarutsweho na Ir. Alain Tribert Mutabazi, Minisitiri w’umutekano, wasabye ingabo kurikanura zikarinda imbibi z’igihugu. Aba bayobozi baravuga ibyo kwitegura umwanzi mu gihe mu majyaruguru y’ u Burundi hari kuvugwa imirwano hagati y’iki gihugu n’abavuga Ikinyarwanda. Kuru ubu haravugwa ingabo nyinshi muri ibyo bice by’ishyamba rya Kibira. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


