Ikipe ya Patriots Basketball Club yabonye umutoza wo muri Amerika witwa Alan Major kuri ubu uri mu nzira yerekeza i Kigali. Patriots yabonye umutoza mushya, mu gihe biteganyijwe ko mu Rwanda hagiye gukinirwa Shampiyona Nyafurika ya Basketball. Biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa 24 Mata 2021. Uyu mugabo yagiye atoza amakipe atandukanye, akaba yarabaye mu mukino wa Basketball mu gihe cy’imyaka 25.


