Ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kiri kuganirwaho

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, avuga ko ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bifuza gutaha kiri kuganirwaho n’impande bireba.

Filippo Grandi ari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kureba uko ibibazo by’impunzi ziri muri iki gihugu bihagaze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Grandi yavuze ko inzara ivugwa mu nkambi z’impunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi ihangayikishije cyane UNHCR kandi ko ari ikibazo rusange ku mpunzi nyinshi ziri mu bihugu by’Afurika.

Ku ngingo y’impunzi z’Abanye-Congo, Grandi yagize ati: “Naje mu Rwanda mvuye muri Congo kuganira kuri iki kibazo. Twanakiganiriyeho na leta y’u Rwanda nk’igihugu cyabakiriye mu myaka myinshi ishize”.

Yakomheje ngo “Turacyakora ibiganiro kuko mu bice baturukamo mu burasirazuba bwa Congo hakiri ikibazo cy’umutekano muke, tugomba kugishakira umurongo.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 100.000 ziva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burundi ndetse n’abimukira mpuzamahanga baturuka mu gihugu cya Libya.

Mu izturuka muri Congo, cyane abo mu nkambi ya Kiziba, bagaragaje ko bifuza gutaha iwabo gusa ikibazo cy’umutekano muke, aho zikomoka kiracyari inkomyi kuri iyi ngingo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *