Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa, umucuruzi w’Umunyarwanda wahunze avuga ko raporo iherutse kumutunga agatoki mu bikorwa byo gutera inkunga iterabwoba mu karere u Rwanda ruherereyemo atari iyo kwizerwa, yamushinje ibyaha, itigeze imusaba kugira icyo abivugaho. Raporo iherutse gushyirwa hanze muri uku kwezi, yiswe ” An Unholy Alliance: Links between Extremism and Illicit Trade in East Africa’ niyo yavuze ko Rujugiro ari mu batera inkunga umutekano muke muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi raporo yakozwe n’Ikigo The Counter Extremism Project (CEP) kirimo abakomeye ku Isi bahoze ari abategetsi n’abadiplomate, bakorera mu Budage, Newyork na London. CEP ivuga ko umutekano muke ukomeje gutizwa umurindi n’ubucuruzi butemewe gusa ngo byagera kuri ruswa, bigahumira mu mirari. Mu kugira icyo avuga kuri iyi raporo, Rujugiro yagize ati ” Icyo kigo bambwiye ko gifite misiyo nziza yo kugura inama ntagereranywa za Leta mu guhashya ubuhezanguni. Ubwo ibyo byatumaga nibwira ko CEP yizewe kandi ifite ubushobozi bwo gukora iperereza neza. Ntunguwe no gusanga atari uko bimeze. CEP n’umwanditsi wa raporo yabo, bakwiriye kwirengera kungira umunyabyaha mbere yo kunyegera ngo mbahe ibimenyetso.” Rujugiro wavuganye na Chimpreports ntavuga ibimenyetso byavuguruza ibivugwa na CEP. Ntavuga uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa cyafatwa nk’icyasha ku mucuruzi. Rujugiro amaze imyaka isaga 40 mu bucuruzi bw’itabi. Agarukwaho mu birego byo kunyereza imisoro gusa akahikura kigabo hitabajwe inkiko. Avugwaho kandi gutera inkunga abarwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, ingingo yahakanye avuga ko ” Mbikoze buriya butegetsi ntibwamara ukwezi.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


