FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryokejwe igitutu n’abakunzi b’umupira w’amaguru nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police FC wamaze gutangira.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yari yakiriye Police FC kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yiteguragamo shampiyona igomba gutangira ku wa 01 Gicurasi.

Umukino wa Rayon Sports na Police FC wahagaritswe ku munota wa 26 amakipe yombi akinganya 0-0.

FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko yahagaritse uriya mukino nyuma yo kugaragara ko Rayon Sports yari yawakiriye itari yateguye abapolisi bo gucunga umutekano.

Yagize iti: “Guhagarika uwo mukino byatewe nuko nyuma yaho utangiriye byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sport FC yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nkuko biteganywa n’amabwiriza.”

Hari amakuru avuga ko FERWAFA yagize impungenge z’uko Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego bigatuma abafana bayo bari hanze ya Stade Amahoro binjira ku ngufu, ari na yo mpamvu yahise ifata icyemezo cyo guhagarika uriya mukino.

Ni icyemezo cyamaganwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bashinje Federasiyo amakosa, ndetse no kugaragaza amarangamutima mu byemezo bimwe na bimwe ijya ifata.

Uwitwa Kazimungu Paul mu mvugo ikakaye, yagaragaje ko i Kigali atari muri Kivu y’Amajyepfo (RDC) cyangwa muri Somalia yayogojwe na Al Shabaab ku buryo FERWAFA yari kugira impungenge z’umutekano.

Ati: “Ariko ariko! Ubu koko muranze mubaye iciro ry’umugani? Mu Rwanda ntabwo ari muri Kivu yepfo cyangwa se za Somalia na Chad n’ahandi nkaho babuze umutekano. Twe turi safe (turatekanye). Nta soni muri impumyi se? Yewee! Sinzi icyo afande [Sekamana] yabasize mukora n’ubundi baca umugani ngo izihize hamwe zimokera rimwe.”

Uwitwa Ngir Eric kuri Twitter cyo kimwe n’abandi benshi, bo yashinje FERWAFA amarangamutima, babishingira kuba hari amabwiriza yishwe ku mukino APR FC iheruka gukinamo na Rutsiro, ariko ukaba utarigeze uhagarikwa.

Ati: “Gusa Ferwafa mukomeje kugaragaza amarangamutima pe! Ubwo se match ya Rutsiro na …. Ko amasaha yo gutangira match yageze ibyangombwa bitaraboneka, kuki mutayihasubitse ahubwo mukayitegereza kugeza ubwo match itangiye ikerewe ikarangira 18h00 zarenze kera ahaaaa?”

Muhire Bobo yunzemo ati: “Mwakoze gusa muri abagabo! Ese APR yo ko mutayihagaritse na Rutsiro? Gusa mwibwiye ko mwahemukiye Rayon Sports ariko na Police FC ntimwayiretse. Uguhimye atiretse agusurira muryamanye, shame on you!”

Uwimana Jean Paul we yabajije FERWAFA impamvu itakoze igenzura mbere y’umukino, igahitamo kuwuhagarika wamaze gutangira.

Ati: “Njye simbyumva. Kuki mutaza gukora contrĂ´le mbere yuko umupira utangira, mukaza kutwereka ko mukora umupira watangiye? Ngo murawuhagaritse, aussi ni uguhagarika umupira, si ugu chekinga mbere! ubwose mukora iki? Twarumiwe!”

Uwitwa Ibintu ni wane mu mvugo iremereye we yagize ati: “Ariko namwe rero mwekujya mukora nka cooperative zihene zo mubyaro nizo zitagira gahunda n’umurongo ngenderwaho. Niba match itangira ikamara iminota 25 ukaza ugahagarika kandi ibyo uhagarika wakabaye ubireba mbere, uretse n’abafana n’abakinnyi uri gusubiza urwego rwabo hasi.”

Rwitaba Jadon na we ati: “Ariko ubundi ubu mwebwe ngo ni FERWAFA mumaze iki kweli? Mwaretse kutwicira umupira muzanamo gutonesha ndetse n’amarangamutima yanyu? Ubu uwababaza ibyo muyoboye mwabivuga? Cyangwa nukwicara mukarya amafaranga gusa? Ubu koko Perezida wacu Paul Kagame azihagurukire?”

Hari n’abandi benshi cyane bagiye bagaragaza ko batishimiye icyemezo cyafashwe na FERWAFA.

Iri shyirahamwe ku rundi ruhande ryatangaje ko ryiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru “by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC”, gusa rishimangira ko ubuyobozi bwaryo buzakomeza kunoza ibijyanye n’imitegurire y’imikino y’umupira w’amaguru.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Bibaye byiza bajya bagenzura ibisabwa mbere yu mukino , nahubundi bagaragaje guhuzagurika sana , ngewe nguzengo ndikurota ntabyabaye

  2. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Bibaye byiza bajya bagenzura ibisabwa mbere yu mukino , nahubundi bagaragaje guhuzagurika sana , ngewe nguzengo ndikurota ntabyabaye

  3. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Ni Donatien Imusanze
    Nkaba ndumukunzi wa Rayon sport igitekerezo cyanjye kubyabaye kumukino wacu na police

    Ark burya tugomba kumenya tukanemerako Rayon yarenganye uziko wagirango yaraguzwe none niba itaraguzwe kuki amakosayayo agaragara
    Amakosa yandima equip ntagaragare? Ariyamarangamutima njye mbona akwiye kuva muririya nyubako ndetse nabayagira bakavamo
    Murakoze

  4. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Ni Donatien Imusanze
    Nkaba ndumukunzi wa Rayon sport igitekerezo cyanjye kubyabaye kumukino wacu na police

    Ark burya tugomba kumenya tukanemerako Rayon yarenganye uziko wagirango yaraguzwe none niba itaraguzwe kuki amakosayayo agaragara
    Amakosa yandima equip ntagaragare? Ariyamarangamutima njye mbona akwiye kuva muririya nyubako ndetse nabayagira bakavamo
    Murakoze

  5. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Nge rwose ntakindi narenzaho usibye ukwiumirirwa pe..
    Iri tonesha ntawundi wazarirandura usibye Umusprotif wukuri umenyereye ibya Ruhago, wayikinnye cg akayitozaho Umunsi azahabwa umwanya n’Amahirwe akinjira mwiriyanzu(Ferwafa) akayihagararira.
    Kuko ibyaba basaza batuzambiriza Ruhago ndabona tumaze kubirambirwa pe.
    Nihitiraga, Murakoze!

  6. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Nge rwose ntakindi narenzaho usibye ukwiumirirwa pe..
    Iri tonesha ntawundi wazarirandura usibye Umusprotif wukuri umenyereye ibya Ruhago, wayikinnye cg akayitozaho Umunsi azahabwa umwanya n’Amahirwe akinjira mwiriyanzu(Ferwafa) akayihagararira.
    Kuko ibyaba basaza batuzambiriza Ruhago ndabona tumaze kubirambirwa pe.
    Nihitiraga, Murakoze!

  7. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Kwanga Gikundiro utarayiremwe nugukora ubusa

  8. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Kwanga Gikundiro utarayiremwe nugukora ubusa

  9. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Kwanga Gikundiro utarayiremwe nugukora ubusa

  10. FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
    Kwanga Gikundiro utarayiremwe nugukora ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *