Biravugwa ko Gen Cyrille Ndayirukiye yaba yarazize amarozi ya Leta y’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Général Major Cyrille Ndayirukiye uheruka kwitaba Imana, biravugwa ko yazize amarozi yahawe na Leta y’Igihugu cye cy’u Burundi.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rutunguranye rw’uyu wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Burundi.

Gen Ndayirukiye yaguye muri gereza ya Gitega yari amaze imyaka itanu afungiyemo, nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu muri 2016 azira kuba yaragize uruhare mu mugambi wapfubye wo guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

Gen Ndayirukiye afatwa nk’uwa kabiri wari inyuna y’uriya mugambi, nyuma ya Général Major Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi wahise ahunga igihugu.

Ubwo yari imbere y’ubutabera muri 2016 we na bagenzi be, Ndayirukiye yemeye kugira uruhare mu kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi.

Ati: “Sinshobora kwicara ntuje mu gihe abapolisi bari kwica abantu Perezida Nkurunziza yikinira umupira, kandi abasirikare na bo batabyitayeho ahubwo bategereje gusa koherezwa muri AMISOM.”

Amakuru avuga ko Gen Ndayirukiye yaba yarazize amarozi ya Leta y’u Burundi.

Ikinyamakuru Itara Burundi giheruka gutangaza ko cyabonye amakuru y’ibanga avuga ko Gen Ndayirukiye Cyrille yitabye Imana amaze kunywa amata bikekwa ko yarimo uburozi.

Hari andi makuru avuga ko Gen Ndayirukiye yahozwaga ku nkeke aho yari afungiye, ku buryo umutekano we muri gereza ya Gitega wari utizewe.

Umwe mu bari bafunganye na Gen Ndayirukiye avuga ko yitabye Imana hagati ya saa cyenda n’igice na saa cyenda na 40 z’igicamunsi cyo ku wa Gatandatu.

Uyu yavuze ko “yarimo yanika imyenda yari amaze kumesa ahita acika intege. Gusa ntiyigeze yitura hasi, imfungwa mugenzi we yahise ishobora kumufasha.”

Cyakora cyo n’ubwo bivugwa ko Gen Ndayirukiye yaba yarazize amarozi, inzego zishinzwe iperereza mu Burundi zo zivuga ko yazize uburwayi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *