Umugabo witwa Ziragora Emmanuel wo mu Karere ka Kisoro muri Uganda ahitwa Karambi muri Nyarusiza yasanzwe yimanitse ku mugozi uri mu cyumba cye nyuma yo kubwira insuti ze ko ” agomba gupfa.” Uyu w’imyaka 32 yabonetse kuwa Gatandatu yapfuye gusa nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate we avuga ko, bamenye ko Ziragora afite uwo mugambi, bamutumaho kuri polisi, ahitamo kubura. Bagenzi be bagiye kumutabariza kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyahi gusa we yanga kwitaba. Maate avuga ko icyateye Ziragora kwiyahura ari amakimbirane yo mu muryango. Abana yari asanzwe abana nabo nibo bagiye kubwira abaturanyi ko basanze Ziragora anagana mu mugozi mu cyumba asanzwe araramo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


