Umusirikare ku ipeti rya 2nd Lt Alphonse Niyibaho ni we wahize abandi basoje amasomo abinjiza ku mugaragaro mu Ngabo z’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021, akavuga ko ari inzozi ze zabaye impamo. Uyu musirikare Niyibaho ari mu bo umukuru w’igihugu kuri uyu wa mbere yahaye impeta za gisirikare ku bari abanyeshuri 721 binjiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo yabo. Avuga ku kwitarwa kwe neza, yagize ati ” Inzozi zo kwinjira mu Ngabo z’ u Rwanda zisa naho zaje nkiri muto cyane kuko numvaga amateka ya bakuru bacu. Ibikorwa bagiye bakora, nkumva ni ibikorwa by’agaciro, nkumva natera ikirenge mu cyabo kugira ngo turusheho kubaka u Rwanda twifuza.” Avuga ko atewe ishema no kuba mu ngabo z’igihugu, ibintu ahuriyeho na bagenzi be bashimangira ko ari inzozi zibaye impamo. Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashimye umurava n’ubwitange bw’abasoje amasomo yabo, abasaba guhora iteka buzuza inshingano zabo bakarushaho gufatanya n’abaturage nkuko bisanzwe mu ndangagaciro n’imikorere ya RDF. 6 muri aba basoje amasomo bigaga mu bihugu bya Kenya, Ububiligi na Sri Lanka mu gihe abandi 715 barimo abakobwa basaga 70 bigaga mu Rwanda mu ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Military Academy. Muri abo 715 bigaga muri Rwanda Military Academy i Gako, harimo 209 bize hagati y’imyaka 3 n’ine bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza bachelor’s degree mu mashami y’imbonezamubano, social sciences, Ubuganga, Medecine ndetse na Mechanical Engeneering ndetse n’abandi 506 bahawe amahugurwa y’umwaka umwe kuko 347 bari basanzwe ari abasirikare bato mu gihe abandi 159 bari abasivile ariko bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza bachelor’s degree. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


