Uruganda rwa SKOL Brewery Limited rwari rutera inkunga Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, ntiruzagaragara mu isiganwa ry’uyu mwaka nyuma yo kunanirwa kumvikana na Ferwacy ku bijyanye n’amafaranga.
Mu busanzwe buri mwaka uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwateraga Tour du Rwanda inkunga y’angana na Frw 84,500,000.
Bijyanye n’ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyateje mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, bivugwa ko SKOL yari yarifuje kugabanya aya mafaranga igatanga Frw 4,700,000 yonyine.
Ni mu gihe Ferwacy yifuzaga kugabanya ariya mafaranga ho 20% (akabakaba Frw 17,000,000), SKOL ikayiha arenga gato Frw 67,000,000.
Mu ibaruwa Skol yashyikirije Ubuyobozi bwa FERWACY, yatanze impamvu eshatu zatumye yifuza kugabanya ariya mafaranga zirimo kuba gucuruza inzoga ahari abantu benshi bitemewe.
SKOL kandi yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyiswe ikiza kitateguje cyatuma umufatanyabikorwa adakora uko bikwiye ndetse cyemejwe mu mategeko ko cyatuma amasezerano ahinduka ndetse no kuba Skol itazacururiza muri Tour du Rwanda nk’uko byari bisanzwe.
Amakuru kandi avuga ko ikigo Rwanda Tea cyatangaga umwambaro w’umuhondo na cyo cyagabanyije amafaranga cyatangaga, ku buryo uyu mwambaro uyu mwaka ushobora gutangwa na Visit Rwanda.
Kwikura muri Tour du Rwanda bisobanuye ko igomba kujyana n’ikipe yayo ya SACA (SKOL Adrien Cycling Academy) yagombaga kwitabira Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi ine.


