Bishop Ntagali wasambanye n’umugore wa mugenzi we, yaciwe miliyoni 500 Shs z’indishyi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko Erasmus Nabimanya wunganira Rev. Christopher Tugumehabwe, arasaba Bishop Stanley Ntagali wasambanye n’umugore w’umukiriya we indishyi ya miliyoni 500 y’amashilingi ya Uganda.

Iyi nkuru ya Ntagali wabaye Archbishop w’Iterero rya Uganda yamenyekanye muri Mutarama 2021 ndetse na we yemera icyaha, anasaba imbabazi Rev. Tugumehabwe, abayoboke b’iri torero, ubuyobozi bwaryo n’Imana.

Gusa Rev. Tugumehabwe utaranyuzwe n’imbabazi Bishop Ntagali, yasabye indishyi, yitwaza uyu munyamategeko.

Uyu mugabo avuga ko kuba Bishop Ntagali yarasambanaga n’umugore we witwa Judith Tukamuhabwa bari barashakanye mu 2018, byatumye araruka, bibaviramo gutandukana ‘byemewe n’amategeko’ tariki ya 8 Ukuboza 2020.

Usibye no gutandukana n’umugore we, ngo byanatumye atakaza akazi ke ko kwigisha amasomo y’iyobokamana muri Kaminuza ya Bishop Barham University College (BBUC), bimutera ihungabana, bimutesha agaciro ndetse amakuru ye bwite ajya hanze bitari bikwiye.

Me Nabihamya yasabye Bishop Ntagali ko agomba gutanga iyi ndishyi mu gihe kitarenze iminsi 14, yaba atarabikora hakitabazwa urwego rw’ubutabera.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *