Perezida w’u Buhinde, Droupadi Murmu, kuri uyu wa Gatandatu ushize yayoboye umuhango wo gusoza amasomo ya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde riherereye Dehradun. Aya masomo yari icyiciro cya 158 cy’amasomo asanzwe n’icyiciro cya 141 cy’amasomo yanitabiriwe n’Abanyarwanda babiri basoje neza.

Abasirikare b’u Rwanda basoje amasomo ni O/Cdt Elie Ndagijimana na O/Cdt Fils Niyikiza. Bari mu bambitswe imidari yo kuba barasoje amasomo neza mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde, aho bakomeje indangagaciro za RDF, bakorana disipuline, ubunyangamugayo ndetse n’umurava.
Mu ijambo rye, Perezida Droupadi yavuze ko nk’abasirikare bakuru, aba basirikare basoje bazaba bashinzwe kuyobora, kwigisha no kwita ku basirikare.

Perezida yavuze ko kuba harimo ab’igitsina gore 9 b’abasirikare barangije neza ari igihe cy’ingenzi mu mateka y’iri Shuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde (IMA). “Ntabwo ari intambwe ikomeye mu mateka y’ingabo z’u Buhinde gusa, ahubwo ni urugero rwiza rw’urugendo rw’u Buhinde rugana ku iterambere ry’abagore”.
Perezida w’u Buhinde kandi yavuze ko kuba hari abasirikare b’abanyamahanga muri IMA bigaragaza ubushake bw’u Buhinde mu guteza imbere ubucuti, ubufatanye n’umubano ushingiye ku mahoro n’ibihugu bitandukanye ku Isi.

Mbere y’akarasisi ko kuri uyu wa 13 Kamena 2026, Umwe mu basirikare 2 b’Abanyarwanda, O/Cdt Elie Ndagijimana, yagarutse ku gihe cye mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Buhinde, avuga ko amabwiriza akomeye ya gisirikare, disipuline no kwihangana byamuteguriye kuzaba ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda.

Ubunararibonye bwe muri IMA kandi ngo bugaragaza ubufatanye burambye hagati y’u Buhinde n’u Rwanda ndetse n’ubushake bw’ibihugu byombi mu guteza imbere abayobozi b’ingabo b’ejo hazaza baztangira umurimo no kuba indashyikirwa.


