Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 28 Mata 2021 rwumvise ubujurire bwa Tom Byabagamba wigeze kuba ‘Colonel’ mu ngabo z’u Rwanda, akanayobora umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu.
Byabagamba yajuririraga icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu, ubwo rwari rumaze kumuhamya icyaha cy’ubujura bwa telefone ya Samsung G2 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 450,000 n’indahuzo (chargeur) yayo.
Telefone n’indahuzo yahamwe kwiba, yabifatanwe mu 2019 muri gereza ya gisirikare ya Kanombe aho afungiwe, akaba yarabikuye mu rukiko rw’ubujurire muri uwo mwaka, ubwo yajuriraga igifungo cy’imyaka 21 yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare azira ibyaha bine birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Mu rubanza rw’ubujurire rw’uyu munsi, Byabagamba yavuze ko atibye telefone, ahubwo yayitoraguye mu rukiko. Ati: “Njye navuze ko nakuye telefone mu rukiko kandi gufata ikintu bitandukanye no kucyiba, kandi ibyo ntabwo bigize ubujura keretse hari uwandeze avuga ko yabuze telefone na chargeur yayo.”
Byabagamba kandi yasabye inteko y’abacamanza ko yabaza ubushinjacyaha umuntu wamureze ko yamwibye telefone, akaba ari we baburana. Ati: “Niba hari ikirego cy’umuntu mwakiriye wibwe telefone, ni we mwagaragaza nkaba ari we mburana na we ariko ntaburana n’ubushinjacyaha.”
Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko, Me Gakunzi Gasore Valerie na Me Ntare Paul basabye ko kubera iyi mpamvu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesha agaciro umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwavuze ko n’ubwo nta muntu wareze Byabagamba, bitakuraho ko yakoze icyaha cy’ubujura, basaba ko umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ugumaho.
Urubanza rwapfundikiwe, ubucamanza bukaba buzasoma umwanzuro tariki ya 20 Gicurasi 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


