Hari amakuru ko umwe mu bajenerali muri FARDC witwa Muhima Dieudonne, Umuhutu ukomoka muri Rutshuru yaba ari we ufasha Mai-Mai na Red Tabara, bakomeje kuyogoza ibintu mu bice birimo Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo. Ikinyamakuru, Mulenge Today News kivuga ko Gen Muhima kuva mu myaka itatu ishize, ari we wagiye aha intwaro abica Abanyamaulenge, nabo bakamuha inka basahuye. Kivuga ko ibi byatangiye mu 2017, Muhima n’abo ayoboye ngo bakomeje kugaragaza urwango ku Banyamulenge, agatanga intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare ku nyeshyamba ngo zitsembe Abanyamulenge. Si ibyo gusa kuko iki kinyamakuru kivuga ko uyu atanga n’amakuru y’ubutasi ya ngombwa ku nyeshamba mu kurwanya Abanyamulenge. Abanyamulenge ngo binginze Leta ya Kinshasa ngo ikurikirane iki kibazo ariko biba iby’ubusa. Kugeza ubu Abanyamulenge benshi muri Uvira n’ahandi bamaze kuva mu byabo. Ni mu gihe Mai-Mai na Red-Tabara ihanganye na Twirwaneho ya Col. Makanika. Gen. Muhima yagizwe umuyobozi wa FARDC muri Minembwe muri Werurwe 2020.Yasimbuye Gen. Tonny Mwangala kuri uwo mwanya, abaturage bakaba baravugaga ko uwo ntacyo yakoze ngo abungabunge umutekano kuko inka zanyagwaga arebera Kivutimes ibitangaza. Gen. Muhima ntacyo aratangaza ku bimvugwaho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Gen Muhima wa FARDC avugwaho gutera inkunga abica Abanyamulenge
Twamaganire kure umuco wo kwihorera, ariko tutaretse uwo kwica muri rusanga. Ntawabura gukekako Gen Muhima yibuka ibyabaye mu myaka ya 1996/97, ubwo abanyamulenge bakoreshejwe bakibasira abahutu bo muri za Kivu. Ntibishe abahutu bakomoka mu Rwanda gusa, ariko n’abanyekongo b’abahutu baribasiwe. Gusa biyo bisaba kuba bakwiyunga maze ubwicanyi bugahagarara. ndabona kandi Perezida wa Kongo abiboneye umuti yuko abasirikari bakuru bose bavuka muri za Kivu bimuwe, bakava muri kariya gace. Ariko kandi, kubera abacika igisirikari b’abanyamulenge, kwizerako iricyo kizahagarika imirwano birakomeye. Hirindwe kuba havuka intambara y’abanyekongo bose bashaka guhangana n’abahunze igisirikari bakanatwara intwaro z’igihugu nka ba Makanika n’abandi. Birasabako abanyamulenge basubiza ubwenge ku gihe, bagashyikirana!

Nabonye mwakomeje guhunga ibitekerezo bijya ikibazo imuzi. Nyamara ukuri kuzatsinda. bwiza.com niyimake ukuri. ikibazo cy’abanyamulenge gishingiye ku ntambara baroshywemo bakica abahutu b’abanyekongo. kubihisha cyanga kubizinzika kwa bwiza.com siko kuzakemura ikibazo.