maxresdefault-17.jpg

Diamond arashinjwa ubujura

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz arashinjwa ubujura bw’indirimbo ze ebyiri zakunzwe.

Umushinja kumwiba ibitekerezo ni undi muhanzi witwa H Baba uvuga ko yamwibye ibitekerezo by’indirimbo yitwa ‘ Nataka Kulewa’ na ‘ Zilipendwa”.

Uyu avuga ko Diamond yamwibye ibyo bitekerezo ubwo bombi bari bagikorana na Shawarbaru records mu myaka ishize.

Yagize ati ” Zilizopendwa ni indirimbo ya H Baba. Njye nibwe igihangano cyanjye. None ngo nduce ndumire? Kubivugaho ngo ni ikosa? Abantu bumva ko nwkiye kubyemera bityo batangiye kunyuka inabi. Nataka kulewa ni indirimbo yanjye nashakaga gufatanya na Q-chief, arayiba, ngaho rero ndabivuze.”

Nairobinews ivuga ko yakomeje agira ati ” Niba abantu bumva ko ndikubeshya,nkwiriye gutabwa muri yombi. Sinasinze.”

H Baba avuga ko Diamond Platnumze yamwishongoyeho mu ndirimbo Zilipendwa. Avuga ko yumvise yanze Diamond gusa ngo ntiyirirwa yitabaza inkiko ko ngo mu mahame ye, ibintu byo kujya kuregana atari ibye.

Uyu yihanije Diamond ku kwifashisha abapampe be mu gushaka kwibasira abandi bahanzi we afata nk’aho bahanganye kuko ngo biri kuzambya umuziki wa Bongo. Avuga ko yubaha Diamond gusa ngo kuba yaramwibye bimwe mu bihangano bye byo ntabwo yabura kubivugaho.

H Baba auvuga ibi ni inshuti ya hafi ya Harmonize, utameranye neza n’abo muri WCB ya Diamond. Simba nk’uko akunze kwidoga, ntacyo aratangaza kubimuvugwaho.

maxresdefault-17.jpg

Umuhanzi H Baba uri mu ndirimbo ya Harmonize yitwa Attitude

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *