Inzu uhora wimukamo iba ifite ikibazo ibyo abagabo barabizi- Perezida Samia

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan avuga ko kuba abanyepokitiki bamwe bahora bava muri CHADEMA bakajya muri CCM ari uko aho hantu hashobora kuba hari ikibazo, ingingo avuga ko abagabo bose bazi.

Ibi yabitangaje kuwa 30 Mata 2021 ubwo hateranaga inama ya CCM ngo hatorwe uza kuyiyobora. Ni mu gihe yari amaze gutorwa yakira uwitwa Lazaro Nyalandu wahoze muri CCM ariko akagenda, akaba yari yongeye kugaruka.

Madamu Samia ati ” Inzu umugabo ahora yimukamo iba ifite ikibazo. Ni akazi mu by’ukuri kwimuka mu nzu wari umenyereye. Ibyo abagabo barabizi.”

Nyalandu wabwiraga ibi, yahoze ari umudepite wa Singida ku itike ya CCM gusa nyuma aza kwimuka ajya muri CHADEMA.

Videwo:

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *