Tanzania: Umuhanzi wakoranye indirimbo na Knowless mu bibazo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ben Pol wakoranye indirimbo na Knowless yitwa Darling, ari mu bibazo byo gutandukana n’umukunzi we, Muigai Anerlisa uyobora Kompanyi ya Nero.

Bernard Paul Mnyan’anga, yamaze gushyikiriza urukiko rukemura ibibazo by’imiryango muri Tanzania, dosiye ye asaba gutandukana na Anerlisa.

Amakuru yo gutandukana, yari yatangajwe bwa mbere na Millardayo. Yaje kwemezwa n’abashinzwe inyungu za Ben Pol bavuga ko ubu ari mu nzira zitandukana n’umukunzi we.

Bati ” Ubu Ben Pol twavuga ko inzira zo gutandukana zikiri mu rukiko rw’ibanze gusa ntibirarangira.”

Ku mpamvu yatumye asaba gatanya, Ben Pol avuga ko ” ari ubuzima bwe bwite.” ngo nta byinshi yakivugaho.

” Ben Pol arasaba ko ibi byaba byiza ahawe umwanya n’umuryango we muri ibi bihe by’ibibazo bitoroshye.”

Ben Pol atandukanye n’umugore we nyuma y’umwaka umwe babanye. N mu birori by’akataraboneka byabereye Mbezi ku mucanga mu Mujyi wa Dar. Aba bombi batangiye gukundana mu 2018.

Mu batungwa agatoki mu kuzambya umubano w’aba bombi, harimo uwitwa Lulu Diva n’ubwo we abihakana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *