Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umukongomani witwa ker Mambote Batshi Assis.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yakiniraga ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia.
Rayon Sports yavuze ko yamusinyishije amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino, ibisobanura ko agomba kuyikinira amezi abiri.
Uyu musore wifuzwaga n’amakipe atandukanye ya hano mu karere, yaje muri Rayon Sports nk’umusimbura w’umunya-Gabon Junior Bayanho-Aubyang yagombaga gusinyisha, gusa ikamuburira ibya ngombwa.
Mambote Batshi Assis yiyongereye ku bandi Bakongomani bari muri Rayon Sports, nyuma ya Manasseh Mutatu na Hértier Luvumbu iheruka gusinyishiriza hamwe na Kevin Muhire.
Rayon Sports ikomeje kwitegura shampoyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, yo ikazamanuka mu kibuga ejo ku Cyumweru ikina na Gasogi United mu mukino wo mu tsinda B.





