Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Mata 2021 cyaranzwe n’inkuru z’ingenzi zitandukanye zirimo: izirebana n’ubuzima, umutekano, ubutabera na politiki.
Zimwe muri zo ni izikurikira:
Perezida Kagame yahishuye ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kujya mu buryo
Ubwo yari ayoboye inama ya komite yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi tariki ya 30 Mata 2021, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kujya mu buryo.
Icyo gihe yavugaga ku buryo u Rwanda rubanye n’ibihugu by’ibituranyi, avuga ko aho bigeze ugenda neza, usibye uwarwo n’igihugu kiri mu majyaruguru (Uganda).
U Burundi na Uganda ni byo bihugu byari bimaze imyaka irenga ibiri bitabanye neza n’u Rwanda, ahanini bishingiye ku bibazo by’umutekano wabyo n’abaturage. Ubu ngubu, u Rwanda ruri kuganira n’u Burundi, kugira ngo birebe uko byakongera kubana neza nk’uko byahoze mbere ya Gicurasi 2015.
Itabwa muri yombi rya ba jenerali bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Polisi y’u Rwanda n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) byemeje itabwa muri yombi rya Gen. Fred Ibingira na Rtd Lt. Gen. Charles Muhire ryabaye mu bihe bitandukanye bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Nk’uko Umuvugizi wa Polisi n’uwa RDF babitangaje, Gen. Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 17 azira kwitabira umuhango wo gusaba mu Karere ka Huye, Muhire atabwa muri yombi tarikiya 24 Mata azira kwihuriza hamwe n’abantu benshi mu runywero.
Aba basirikare bivugwa ko bahise bajya gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Kanombe, nka kimwe mu bihano bigenerwa umusirikare warenze ku mahame ndangamyitwarire igenga akazi.
Hahishuwe uko FLN yagiye yunguka abarwanyi b’abakobwa
Mu rubanza rwo ku wa 29 Mata 2021 rwaburaniragamo abantu 21 bafite aho bari bahuriye n’umutwe witwaje intwaro wa FLN, hahishuwe uko abakobwa bagiye bawinjizwamo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko byose byakorwaga na Angeline Mukandutiye uri mu baregwa, akaba yari komiseri ushinzwe umuryango n’iterambere ry’abagore muri FLN.
Bwavuze ko Mukandutiye yashukaga abakobwa barimo n’abana bafite imyaka 15 y’amavuko, bakawinjiramo, na we ubwe akaba abyiyemerera kandi bikaba bishimangirwa na Col. Nizeyimana Marc na we uri mu baregwa.
Umusaza warwanye intambara y’Isi yashyikirijwe inzu
Umusaza w’imyaka 101 y’amavuko warwanye intambara ya kabiri y’Isi, Nyagashotsi Epimaque, tariki ya 28 Mata 2021 yahawe inzu, yubakiwe na Perezida Kagame.
Iyi nzu iri mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo yubatswe nyuma y’inkuru y’uyu musaza yatambutse mu bitangazamakuru muri Gashyantare 2021, asobanura uburyo abayeho nabi.
Kuva icyo gihe uyu musaza yatangiye guhabwa ubufasha n’abantu batandukanye, kugeza n’aho Umukuru w’Igihugu amwubakiye inzu y’amatafari ahiye irimo ibyangombwa byose bikenerwa.
Perezida Kagame yaburiye uwagaregeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Ubwo yari ayoboye umuhango wo kwinjiza abofisiye bato mu ngabo z’u Rwanda wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, Perezida Kagame yaburiye uwagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu kuko ngo bizamuhenda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda gifite amateka yihariye, gikora kinyamwuga, gifite imbaraga, ubushobozi n’imyitwarire myiza.
Yavuze ko mu gihe iterabwoba ryaza ku gihugu, igisirikare cy’igihugu cyahangana naryo, avuga ko byumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bitamugendekera neza. Ati: “Kubera ko bihenze cyane. Byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


