PAC yahamagaje abaminisitiri umunani

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, yatumijeho abaminisitiri 8 bagomba kwitaba muri uku kwezi.

Abahamagajwe ni: Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Minisitiri w’Ubuhinzi na Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr. Muhakwa Valens uyoboye PAC yatangarije The New Times ko impamvu y’ihamagarwa ry’aba ba Minisitiri ari kugira ngo harebwe aho bageze bakemura ibibazo birimo imicungire n’imikoreshereze mibi y’imari muri Minisiteri bayoboye, byagaragajwe na raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zo mu 2014/2015, 2015/2016, 2016/2017 no mu 2017/2018.

Mbere yo gutumizaho aba baminisitiri, PAC yabanje gusaba Minisitiri w’Intebe raporo igaragaza aho bageze babishyira mu bikorwa.

Dr Muhakwa yagize ati: “Twahawe raporo na Minisitiri w’Intebe, turagenzura tureba ibyakozwe byose, tureba ibyakozwe ho igice ndetse n’ibitarigeze bikorwa.”

Ibitarakemuwe n’ibyakemuwe ho igice ni byo bizabazwa aba baminisitiri ubwo bazaba bari imbere y’iyi komisiyo.

Bamwe mu baminisitiri kandi baherutse gutumizwaho n’Inteko Rusange y’Abadepite mu Gushyingo 2020 kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo raporo y’2018/2019 y’Umugenzuzi Mukuru yagaragaje muri Minisiteri zabo n’ibigo bibishamikiyeho.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, yatanze ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze igihe bigaragara mu ibaruramari n’ishoramari by’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine agasobanura ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri Kaminuza y’u Rwanda/ishami rya Huye, bijyanye n’imicungire y’imari n’umutungo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Gatete Claver, we yatanze ibisobanuro ku bibazo bimaze igihe bigaragara mu kigo k’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) birimo iby’imiyoborere, imikorere, imicungire y’imari n’umutungo ndetse n’ibikoresho bidakoreshwa.

Undi watumijweho ni Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, akaba yarasabwe gusaba Ubushinjacyaha Bukuru ibirimo gukurikirana abagize uruhare mu makosa yo kudaha agaciro ubusesenguzi bwakozwe na Komite y’Ishoramari ndetse n’Itsinda rishinzwe ubugenzuzi ku bibazo byagaragajwe mu mishinga yahawe ingwate, byatumye Ikigega k’Ingwate mu Rwanda (BDF) cyishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 548 n’ibihumbi 470 ku mishinga yahombye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. PAC yahamagaje abaminisitiri umunani
    Rulindo ntihemba abarezi amezi abaye 5 Kandi si ubu gusa Niko basanzwe minister wuburezi mwangaja abarimu ntakubahemba muziko tubayeho dute kuba mukwezi kwa1,nabahembwe bahawe amezi make Andi nibirarane nyabuneka mutabare.

  2. PAC yahamagaje abaminisitiri umunani
    Rulindo ntihemba abarezi amezi abaye 5 Kandi si ubu gusa Niko basanzwe minister wuburezi mwangaja abarimu ntakubahemba muziko tubayeho dute kuba mukwezi kwa1,nabahembwe bahawe amezi make Andi nibirarane nyabuneka mutabare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *