Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Etienne Ntacyabukura, wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yishwe atewe amabuye ari kumwe n’umukunzi we bateganyaga kurushinga, ubwo bateguraga ibijyanye n’ubukwe bwabo.

hagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, nibwo uyu musore Ntacyabukura wari kumwe n’umukunzi we yatewe amabuye kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Amakuru ava mu Murenge wa Kigarama avuga ko yatewe amabuye kugeza ubwo apfuye ahagana saa tatu z’ijoro, mu kibuga cya GS Bwerankori, ishuri riri mu Murenge wa Kigarama ari kuganira n’umukunzi we.

Biravugwa ko umukobwa yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho mu gihe umurambo w’umusore wajyanywe ku bitaro by’akarere ka Gasabo ku Kacyiru mu gihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane amakuru nyayo y’urwo rupfu.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    Arko se Koko uwo mukobwa ntaruhare abifitemo?nawe bamwigeho kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu apfa uwo bari kumwe ntano gukomereka ntanatabaze hakiri kare

  2. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    Arko se Koko uwo mukobwa ntaruhare abifitemo?nawe bamwigeho kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu apfa uwo bari kumwe ntano gukomereka ntanatabaze hakiri kare

  3. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    uyu mukobwa bamukurikirane kuko niba bari kumwe, ntiyiruke ntanatabaze, we ntihagire ikimukoraho, hari ikibazo kidasobanutse

  4. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    uyu mukobwa bamukurikirane kuko niba bari kumwe, ntiyiruke ntanatabaze, we ntihagire ikimukoraho, hari ikibazo kidasobanutse

  5. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    Eeeh iyi nkuru nukuri? Ubu bugizi bwa nabi burashoboka mugihugu nk’U Rwanda? Ahantu hatari mwishyamba mubaturage umuntu akicishwa amabuye?biteye ubwoba,
    Ahantu Hari Irondo ryumwuga,
    Dasso
    Police bikagenda gutyo

  6. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    Eeeh iyi nkuru nukuri? Ubu bugizi bwa nabi burashoboka mugihugu nk’U Rwanda? Ahantu hatari mwishyamba mubaturage umuntu akicishwa amabuye?biteye ubwoba,
    Ahantu Hari Irondo ryumwuga,
    Dasso
    Police bikagenda gutyo

  7. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    Eeeh iyi nkuru nukuri? Ubu bugizi bwa nabi burashoboka mugihugu nk’U Rwanda? Ahantu hatari mwishyamba mubaturage umuntu akicishwa amabuye?biteye ubwoba,
    Ahantu Hari Irondo ryumwuga,
    Dasso
    Police bikagenda gutyo

  8. Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we
    Eeeh iyi nkuru nukuri? Ubu bugizi bwa nabi burashoboka mugihugu nk’U Rwanda? Ahantu hatari mwishyamba mubaturage umuntu akicishwa amabuye?biteye ubwoba,
    Ahantu Hari Irondo ryumwuga,
    Dasso
    Police bikagenda gutyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *