Umunyamabanga mushya wa EAC arateganya ibiganiro na Perezida Kagame na Museveni

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru mushya w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Hon. Dr Peter Mathuki, arateganya kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 na Simon Peter Owaka ushinzwe itumanaho muri EAC, ibi biganiro bizibanda kuri gahunda zitandukanye zo gushyira hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango zirimo: guhuza gasutamo, gushyiraho isoko rimwe n’ifaranga rimwe.

Muri ibi biganiro, Dr Mathuki n’aba bakuru b’ibihugu bazarebera hamwe intambwe isigaye kugira ngo Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Somalia byinjizwe muri uyu muryango nk’uko byabisabye.

Dr Mathuki azageza kuri aba bakuru b’ibihugu gahunda afitiye EAC muri manda y’imyaka itanu, by’umwihariko ijyanye n’ubucuruzi ndetse n’uburyo uyu muryango uzigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Mu gihe azaba ari muri ibi bihugu byombi, azasura ibigo bitandukanye bishamikiye kuri EAC birimo: Komisiyo ya EAC ishinzwe siyansi n’ikoranabuhanga (EASTECO), Inama Nkuru ya EAC ihuza kaminuza (IUCEA) n’urwego rushinzwe umutekano w’indege za gisivili (CASSOA).

Muri ibi biganiro, Dr Mathuki azaherekezwa n’abarimo Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya EAC, Martin Ngoga, Umucamanza Mukuru w’urukiko rw’uyu muryango, Nestor Kayoberwa, Umunyambanga Mukuru wungirije wa EAC, Hon. Christophe Bazivamo n’umujyanama wa EAC, Dr Anthony Kafumbe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *