Chelsea itsinze Real Madrid, isanga Manchester City ku mukino wa nyuma wa UEFA CL

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza isanze Manchester City ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera Real Madrid yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Iyi kipe y’umutoza Thomas TĂĽchel yari yakiriye Real Madrid ya Zinedine Zidane mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza wabereye i Stamford Bridge, iyihatsindira ibitego 2-0. […]

Kiyovu Sports yababaje abafana ba Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 3-2, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya kabiri wabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Wari umukino w’ishiraniro iyi kipe yo ku Mumena yari yakiriyemo Rayon Sports, nyuma y’uko yaherukaga gutsindwa na Rutsiro ibitego 2-1 mu mukino wari wabereye i Rubavu. Rayon Sports ni yo yabanje […]

Tugomba gukorera hamwe, nibitaba ibyo tuzisanga mu bihe bibi_Museveni kuri EAC

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yahamagariye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, gukorera hamwe, bitaba ibyo amaherezo yawo ntazabe meza. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije ku biro bye muri Entebbe, ubwo yasangiraga ibiterezo n’itsinda ry’impuguke ziri gutegura Itegekonshinga rya EAC, zari ziyobowe na Benjamin Odoki wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda. Perezida Museveni abona […]

APR FC yatsindiye AS Muhanga iwayo, ikomeza kuyobora itsinda

Ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, nyuma yo kujya gutsindira AS Muhanga iwayo ibitego 3-1. Ni Muhanga yakinaga umukino wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, dore ko iyi kipe itabashije gukina umukino wagombaga kuyihuza na Bugesera kuko yari ifite abakinnyi 12 banduye icyorezo cya COVID-19. Umukino iyi kipe yari […]

Kayonza: Umugore wari urwaye yagiriye impuhwe umugabo we wamwitagaho ahitamo kwiyahura

Mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, umugore w’imyaka 29 bamusanze yimanitse mu mugozi ariko ngo mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ubutumwa ageneye umugabo we amubwira ko arambiwe gukomeza kumugora. Uyu mugore bivugwa ko yitwa Redempta, bamusanze yiyahuye mu nzu yabanagamo n’umugabo we ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki […]

Perezida Kagame ayoboye inama y’Abaminisitiri (Amafoto)

img_20210505_162127.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri aya masaha ayoboye inama y’Abaminisitiri iri kubera muri Village Urugwiro. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje ko iyi nama iri kuba, gusa ntibyatangaza ingingo iri kuganirwaho. Cyakora cyo bijyanye n’uko u Rwanda rucyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, byitezwe ko iyi nama yibanda ku mabwiriza yo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo. Inama […]

Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje

abanyarwanda.jpg

Leta ya Uganda kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yohereje Abanyarwanda 17 barimo Byukusenge Jennifer washinjwaga gushaka kwivugana Maj. Gen Steven Sabiiti Muzeeyi Magyenyi wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’iki gihugu. Ni umwe mu Banyarwandakazi batatu muri aba 17 boherejwe n’iki gihugu cyabagejeje ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare nk’uko tubikesha […]

Perezida Kagame yavuganye iki na Karidinali Kambanda?

e0opohlwuaoeano.jpg

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 yakiriye Antoine Karidinali Kambanda mu biro bye gusa ntiharamenyekana icyo aba bombi baganiriyeho. Perezidansi itangaza ko Arkiyepiskopi wa Kigali yahuye na Perezida Kagame gusa ari nako igaragaza amafoto y’aba bombi mu myambaro y’umukara. Muri iki gihe, Kiliziya Gatulika ibanye neza n’ubutegetsi […]

Munyenyezi avuga ko abatangabuhamya bavuga ko yigaga muri kaminuza mu gihe we atarangije ayisumbuye

BĂ©atrice Munyenyezi uherutse koherezwa na Amerika mu Rwanda yabwiye urukiko ko ibyaha bya jenoside aregwa n’ubushinjacyaha atabyemera kuko abatangabuhamya babeshya ko yigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda mu gihe we atarangije n’amashuri yisumbuye. Munyenyezi w’imyaka 51, ashinjwa ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu n’ibindi. Mu rubanza […]

Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho

huye.jpg

Ku mbuga nkoranyambaga aho ziva zikagera, hakomeje gusakazwa ifoto igaragaza abana babiri b’abanyeshuri babisikana n’abakinnyi bari mu irushanwa nyarwanda ry’umukino w’amagare, Tour du Rwanda. Iyi foto yafashwe n’umufotozi wamamaye mu Rwanda, Plaisir Muzogeye, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021, mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bavaga mu mujyi wa Nyanza mu […]

Tour du Rwanda: Umufaransa yegukanye agace ka kane, Umunyarwanda aba uwa 3

Umufaransa Ferron Valentin ukinira ikipe ya Total Direct Energie y’iwabo, ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatatu. Abasiganwa bavaga ku Kimironko mu mujyi wa Kigali berekeza i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda, ku ntera ya Kilometero 123.9. Ferron yegukanye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 13 n’amasegonda […]

Kigali: Bakurangira umukunzi wifuza, ukishyura 10,000 FRW

img-20210505-wa0001.jpg

Ikigo cyitwa Ndangira Umugeni Ltd gihuza abakundana kivuga ko cyishyuza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW) kikaguhuza n’uwo wifuza. Dusabimana Vedaste uyoboye iki kigo mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021, yasobanuye impamvu atanga iyi serivisi, uburyo itangwamo, imbogamizi n’uko zishakirwa ibisubizo. Umunyamakuru yamubajije impamvu yashinze iki kigo, asubiza […]

Ntibizwi niba Perezida Kagame azitabira irahira rya Museveni

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 21 batumiwe mu muhango wo kurahirira kuyobora Uganda, kwa Museveni Yoweli kaguta Tibuhaburwa watsinze amatora muri Mutarama 2021 gusa ngo ntibizwi niba azitabira cyangwa atazitabira kugeza ubu. Uretse Perezida Kagame, hari abandi batumiwe nk’uko Chimpreports ibitangaza. Aba barimo: Cyril Matamela Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Samia […]

37 bateye i Musanze bakica abantu bagejejwe mu butabera

Urubanza rw’abantu 37 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakorewe mu karere ka Musanze mu 2019, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Nyarugunga. Abakegwa ni abarwanyi b’imitwe ya RUD-Urunana na P5 ifite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bakurikiranweho kugira uruhare mu bitero bagabye ku baturage bo mu murenge wa […]

Umunyamabanga mushya wa EAC arateganya ibiganiro na Perezida Kagame na Museveni

Umunyamabanga Mukuru mushya w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Hon. Dr Peter Mathuki, arateganya kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 na Simon Peter Owaka ushinzwe itumanaho muri EAC, ibi biganiro bizibanda kuri gahunda zitandukanye zo gushyira hamwe kw’ibihugu bigize […]

Mali: Umugore w’imyaka 25 yabyariye rimwe abana 9

Umugore w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Mali witwa Halima CissĂ© kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yabyariye rimwe abana 9 barimo abakobwa batanu n’abakobwa bane. France24 dukesha aya makuru yatangaje ko uyu mubyeyi yabyariye muri Maroc gusa ngo byatunguranye kubona abyara aba bana bose, kuko ibipimo byari byarafashwe n’abaganga bo muri ibi bihugu byombi byagaragazaga […]

Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo

Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, rwavuze ko guhera muri Nzeri uyu mwaka wa 2021, mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye bitavuzwe amazina, hazatangizwamo ishami rizajya ryigisha ibijyanye n’ubuforomo. Uru rwego ruvuga ko iri shami rizahera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ibi bikazafasha kugabanya icyuho kikigaragara mu bijyanye n’umwuga […]

Ba ‘General’ ni bo bahawe ubuyobozi muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yahaye abasirikare b’ipeti rya ‘Lieutenant General’ ubuyobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe. Aba ni Lt. Gen. Luboya Nkashama Johnny wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, akaba yari asanzwe ari Komanda wa zone ya gisirikare […]

Amafoto: Perezida Suluhu yageze muri Kenya

suluhu2.jpg

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yageze muri Repubulika ya Kenya, yakirwa na mugenzi we, Uhuru Kenyatta. Ibiro by’igisirikare cya Kenya dukesha aya makuru ntibivuga icyagenzaga Perezida Suluhu, gusa hari amakuru avuga ko mu byo we na Perezida Kenyatta baganiriyeho harimo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ubucuruzi […]