Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yageze muri Repubulika ya Kenya, yakirwa na mugenzi we, Uhuru Kenyatta.
Ibiro by’igisirikare cya Kenya dukesha aya makuru ntibivuga icyagenzaga Perezida Suluhu, gusa hari amakuru avuga ko mu byo we na Perezida Kenyatta baganiriyeho harimo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ubucuruzi byagiye bigaragara hagati y’impande zombi ndetse no ku bijyanye n’ubufatanye mu guteza imbere ubukungu muri rusange.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri Perezida Suluhu agiriye mu mahanga kuva yaba Umukuru w’Igihugu. Urwa mbere yarugiriye muri Uganda tariki ya 11 Mata 2021 rwarebagana n’isinywa ry’amasezerano yo gutangiza kubaka ihombo rinyuramo ibikomoka kuri peteroli rihuza ibihugu byombi.
Mu migambi aherutse kugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko azongera ubufatanye n’amahanga by’umwihariko ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu guteza imbere ubukungu, bikaba bishoboka ko mu minsi iri imbere yagirira uruzinduko no mu kindi gihugu giherereyemo.



Amafoto:KDF


