Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri aya masaha ayoboye inama y’Abaminisitiri iri kubera muri Village Urugwiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje ko iyi nama iri kuba, gusa ntibyatangaza ingingo iri kuganirwaho.
Cyakora cyo bijyanye n’uko u Rwanda rucyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, byitezwe ko iyi nama yibanda ku mabwiriza yo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.
Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa Mbere tariki ya 19 Mata, gusa icyo gihe ikaba yaraganiriye kuri raporo Muse yakozwe n’ikigo Levy Firestone Muse igaruka ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






