Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, rwavuze ko guhera muri Nzeri uyu mwaka wa 2021, mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye bitavuzwe amazina, hazatangizwamo ishami rizajya ryigisha ibijyanye n’ubuforomo.

Uru rwego ruvuga ko iri shami rizahera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ibi bikazafasha kugabanya icyuho kikigaragara mu bijyanye n’umwuga w’ubuforomo mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick yagize ati “Bazajya batozwa kuva mu wa Kane w’amashuri yisumbuye kugeza mu wa Gatandatu, bakazashobora gukomeza no muri Kaminuza bakiga ubuforomo, ububyaza n’ibindi, ubwo bumenyi bazaba bafite buzabafasha gukorera mu nzego zitandukanye.”

Ministeri y’ubuzima ivuga ko guhera mu 2020 hatangijwe gahunda y’imyaka 10 igamije kuzatoza abakora mu rwego rw’ubuzima bagera ku 6500, barimo abaforomo b’inzobere bazajya bavura abana b’impinja, abakora ahakirirwa indembe, abafasha abaganga babaga, mu buvuzi bwa kanseri, n’ahandi bazajya biga kugeza ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    Ubundi c mwari mwarabivaniyeho iki? Mwibitse igitereko mwasheshe nigute ubundi ubuzima bukinishwa nkuku? Infirmiere irakenewe mubuzima bwaburi munsi

  2. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    Ubundi c mwari mwarabivaniyeho iki? Mwibitse igitereko mwasheshe nigute ubundi ubuzima bukinishwa nkuku? Infirmiere irakenewe mubuzima bwaburi munsi

  3. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    Ese buriya ababyiza Bose bagiye akazi?

  4. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    Ese buriya ababyiza Bose bagiye akazi?

  5. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    mwakuyeho NP abarimu barabura none0nabaforomo.ibyo bigaragaza igenamigambi ripfuye,

  6. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    mwakuyeho NP abarimu barabura none0nabaforomo.ibyo bigaragaza igenamigambi ripfuye,

  7. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    Mubyukuri icyi gitekerezo ndagishimye cyanee. Nubwo bitigeze byitabwaho,gukuraho Sciences infirmiere kurwego rw’amashuri yisumbuye,byagize ingaruka zikomeye m’ubuzima,aho A2 bagomba gukenerwa kuri za centre de sante na poste de sante,ariko imyaka ikaba ishize ntarwego rubigisha,nyamara buri mwaka ayo mavuriro akabaha akazi ukibaza aho baturuka n’aho babyize!

    Amasomo y’ubuvuzi ni theory ndende isaba gusoma cyane,mbere yo gushyira mubikorwa.
    Indwara nyinshi zavuwe nabi kubera ubumenyi bucye bw’abantu,byagiye biteza umuze mubantu( Microbiology,Medical dentology,Bacteriology,etc..)ni amasomo asaba gusoma cyane. Kubyiga kuri Segondaire nibyo byari bifite igihe kirekire cyo kubyumva neza.
    Murakoze.

  8. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo

  9. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    Ndabashimiye cyaneee. Nubwo bitigeze byitabwaho,ingaruka zo gukuraho ayo masomo kurwego rwa A2,zabaye nyinshi kandi zikomeye,kuko byanze bikunze health centers na poste de sante zicyenera A2,nyamaze ntaho babyiga,ariho hagiye haza abazanye diplome bakuye za Goma bakaba babahaye akazi ngo mugihe bakibakurikirana bikarangira bityo!

    Amasomo y’ubuvuzi asaba kwicara ugasoma cyane,mbere yo kuzagerageza kubishyira mubikorwa. Mumivurire,iyo indwara ivuwe nabi kubera diagnostics yakozwe nabi,yamiti umuntu ahabwa itera izindi mpinduka m’umubiri bigatera umuze m’umuntu.

    Mubyukuri,ikiganga ni urwego rukwiriye kwitabwaho cyane m’uburyo bw’imyigire.Kuba umuntu yiga A1 ( bisa nk’aho ari umwaka umwe yiga)agahita avura abantu,njye ndabicyemanga! Kuri secondary,imyaka itatu yari ihagije kuba umuntu yaba umuforomo uzi ibyo akora neza.
    Murakoze kubigaruraho.

  10. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo

  11. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    muraho neza nitwa alice mperereye mu karere ka musanze nize mcb ngaba ngirango mbabaze ese nkanjye warangije secondary ariko nkaba numva intego zanjye nazaba umuforomo ariko nkaba ntaragize amahirwe yokuba niga kaminuza niki mwazamfasha kugirango nsubire kwiga kurwego rwaba A2 kandi narasoje secondary ese byaboshoboka ntegereje igisubizo cyanyu kiza murakoze

  12. Hari amashuri ya ‘secondaire’ agiye kwemererwa kwigisha ubuforomo
    muraho neza nitwa alice mperereye mu karere ka musanze nize mcb ngaba ngirango mbabaze ese nkanjye warangije secondary ariko nkaba numva intego zanjye nazaba umuforomo ariko nkaba ntaragize amahirwe yokuba niga kaminuza niki mwazamfasha kugirango nsubire kwiga kurwego rwaba A2 kandi narasoje secondary ese byaboshoboka ntegereje igisubizo cyanyu kiza murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *