Umugore w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Mali witwa Halima Cissé kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yabyariye rimwe abana 9 barimo abakobwa batanu n’abakobwa bane.
France24 dukesha aya makuru yatangaje ko uyu mubyeyi yabyariye muri Maroc gusa ngo byatunguranye kubona abyara aba bana bose, kuko ibipimo byari byarafashwe n’abaganga bo muri ibi bihugu byombi byagaragazaga ko atwite abana 7.
Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, Fanta Siby, yatangaje ko umubyeyi n’abana, bose bameze neza, ati: “Ubu umubyeyi n’abana bameze neza”, ubu barakomeza kwitabwaho n’abaganga mu bitaro, bakazasezererwa nyuma y’ibyumweru runaka.
Minisitiri Siby kandi yanashimiye abaganga bafashije uyu mubyeyi, akabasha kubyarana aba bana bose neza.
Halima Cissé yagiye kubyarira muri Maroc tariki ya 30 Werurwe 2021.


