Ikigo cyitwa Ndangira Umugeni Ltd gihuza abakundana kivuga ko cyishyuza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW) kikaguhuza n’uwo wifuza.
Dusabimana Vedaste uyoboye iki kigo mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021, yasobanuye impamvu atanga iyi serivisi, uburyo itangwamo, imbogamizi n’uko zishakirwa ibisubizo.
Umunyamakuru yamubajije impamvu yashinze iki kigo, asubiza ati: “Urabizi muri iyi minsi, abantu bari mu kazi kenshi, abandi nta n’ubwo babona umwanya wo kuganira, na Corona yavanze byinshi, ahantu hahuriraga ahantu hatuma abantu bashobora kubona abo bazubakana harafunze.”

Ati: “Rero natwe twaje kugira dufashe abasore n’inkumi bakeneye muri ubwo buryo bwo guhura, bafite umushinga wo kubana.”
Dusabimana yavuze ko iyo uri umusore cyangwa inkumi wifuza uwo muzabana, cyangwa se uri umugabo cyangwa umugore watandukanye n’uwo mwashakanye, ushobora kugana ikigo cyabo bakagufasha.
Ati: “Uraza kuri ofisi yacu, ukuzuza ifishi yabugenewe igaragaza imyirondoro yawe, ikagaragaza na conditions z’umukunzi wifuza. Iyo umaze kuzuza ya fishi rero, turayisoma tukareba kuko iyo fishi iba igamije kugira ngo tumenye uwo uri we, tumenye n’uwo wifuza, tunarebe ko uri serieux.”
Mukanoheri Clementine ukurikiranira hafi ibikorwa bya Ndangira Umugeni Ltd, yabwiye iki gitangazamakuru ko hari igihe bibaho ko bahuza abantu, ariko umwe ntiyishimire undi. Aha ngo icyo bakora, ni uko bamuhuza n’undi yishimiye. Ati: “Iyo ni imbogamizi duhura nayo ariko nyuma yaho iyo atayishimiye kandi tuba twagendeye ku makuru ye, tugerageza na none kumushakira undi mpaka abonye uwo yifuza.”

Dusabimana yavuze ko iyo hari abashimanye, bakajya mu rukundo, Ndangira Umugeni Ltd ibategurira inyigisho. Ati: “Tubategurira inyigisho zo kubana. Turabakurikirana mukiri mu rukundo, mwamara kutwereka ko mushaka kubana, hari inyigisho tubategurira. Izo nyigisho rero ni izibafasha kubaka neza.”
Iki kigo cyatangiye gukora muri Gashyantare 2021 kimaze guhabwa icyangombwa n’urwego rw’igihugu rubifitiye ububasha. Kimaze kwakira abakiriya 70 bashaka abo bakundana barimo abahungu 40 n’abakobwa 30, abamaze guhuzwa ni 30.
Umva ikiganiro cyose hano

16 Responses
Kigali: Bakurangira umukunzi wifuza, ukishyura 10,000 FRW
Ko mutashyizeho aho mukorera,numero ya tlphone mukoresha

Nanjye mundangire tu

Mwarakoze cyane rwose abantu benshi kubona umwanya n’uburyo byo gushaka umukunzi ntukiboneka naho twahuriraga n’abantu ahenshi harafunze kybera covid19 so,mwaziye igihe kdi courage mukomeze mudufashe nange ndaza kubagana

Abatekamutwe gusa!ubwo nubugura gusa,ahubwo RIB nibakurikirane,nonese ibyo bitandukaniyehe Human trafficking? RIB do your job for these Witchdoctor.

Aba batekamutwe mu Burundi barabafunze! Icyangombwa cyo gukora bari bahawe baracyakwa! Ibi Ni ugutandukira pe!!!!!Bihagarare bidatinze

Icyo kigo kikorera he Banyarwanda

Ndashaka umukobwa cg umugore wigeze gushaka.
Akaba afite:
a. Imyaka hagati ya 35-50
b. Ibiro hagati ya 120-160
c. Afite akazi cyangwa yikorera Ku giti cye
d. Afite cyangwa yabona aho kuba byaba ari akarusho
e. Yarabyaye cyangwa atarabyaye nta kibazo.
f.Yarigeze gushaka cg atarigeze ashaka ntakibazo.
Ubishaka anyandikire kuri WhatsApp 0724568084 cg kuri: hpimonpierre@gmail.com