huye.jpg

Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho

Sangiza iyi nkuru

Ku mbuga nkoranyambaga aho ziva zikagera, hakomeje gusakazwa ifoto igaragaza abana babiri b’abanyeshuri babisikana n’abakinnyi bari mu irushanwa nyarwanda ry’umukino w’amagare, Tour du Rwanda.

Iyi foto yafashwe n’umufotozi wamamaye mu Rwanda, Plaisir Muzogeye, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021, mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bavaga mu mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo berekeza mu mujyi wa Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muzogeye yatangarije Bwiza ko iyi foto yayifatiye mu muhanda uva kuri Nyarangarama mu Karere ka Rulindo ugana mu Karere ka Gicumbi (Base-Gicumbi).

Impamvu yaciye ibintu

Impamvu nyamukuru iyi foto yakunzwe na benshi bakanayihererekanya ku mbuga bakoresha ni uko aba bana bagaragaye batarangariye abakinnyi; bitandukanye n’ibisanzwe muri iki gihugu mu gihe aba bakinnyi ba Tour du Rwanda bageze mu gace runaka.

Uwakurikiranye agace ka kabiri k’iri rushanwa kavaga mu mujyi wa Kigali kajya mu Mujyi wa Huye yaba abibona neza, kuko ubwo aba bakinnyi bageraga i Huye, hagaragaye amafoto y’abaturage bahuruye kandi Polisi y’Igihugu yari yababujije kubikora, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
huye.jpg

N’ubusanzwe mbere y’umwaduko wa Covid-19, mu mijyi itandukanye hagaragaraga abantu benshi buriye inyubako ndende (etages) bareba uko abakinnyi b’amagare bitwara. Kuri aba bana, ibyo ntabwo “bibashishikaje”.

Izindi mpamvu zatumye iyi foto ikundwa zakomojweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ku rubuga rwa Twitter, aho ashima ko aba bana bubahirije amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19.

CP Kabera yagize ati: “Mbonye ino foto y’abanyeshuri; bambaye agapfukamunwa neza, bahanye intera, ntabwo barangaye mu muhanda, Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka.”

No muri iki gihe cya Tour du Rwanda, Leta y’u Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwirinda Covid-19, bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
    Aba bana bazi aho bagiye n’ikibajyanye. Ibindi ntubabaze.

  2. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
    Aba bana bazi aho bagiye n’ikibajyanye. Ibindi ntubabaze.

  3. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
    Uyu mwana wimbere yitaye kuwamufotoye uwinyuma yireberaga amagari no hakurya yumuhanda hari abaturage bireberega amagari gusa kubatagira amaso mazima ntibabibona bisaba nkatwe abanyabwenge.

  4. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
    Uyu mwana wimbere yitaye kuwamufotoye uwinyuma yireberaga amagari no hakurya yumuhanda hari abaturage bireberega amagari gusa kubatagira amaso mazima ntibabibona bisaba nkatwe abanyabwenge.

  5. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
    Uyu mwana wimbere yitaye kuwamufotoye uwinyuma yireberaga amagari no hakurya yumuhanda hari abaturage bireberega amagari gusa kubatagira amaso mazima ntibabibona bisaba nkatwe abanyabwenge.

    1. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
      kuyareb si ikibazo ikibazo ni ukuyashungera

    2. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
      kuyareb si ikibazo ikibazo ni ukuyashungera

  6. Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho
    Uyu mwana wimbere yitaye kuwamufotoye uwinyuma yireberaga amagari no hakurya yumuhanda hari abaturage bireberega amagari gusa kubatagira amaso mazima ntibabibona bisaba nkatwe abanyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *