Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko hari icyagakozwe mu kugabanya ubucucike mu magereza yo mu Rwanda birimo no gufungura abantu baba batanze ingwate. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu muri raporo ya 2019/2020, yerekanye ko ubucucike mu magereza 12 yo hirya no hino mu gihugu yagenzuwe buri ku 136%. Ivuga ko izi gereza zifungiyemo abasaga ibihumbi 66 kandi zifite ubushobozi bwo kwakira abasaga gato ibihumbi 48. Ingabire avuga ko ubu bucucike bugirwamo uruhare no kumva ko buri igihe uburana wese aba agomba gufungwa n’iyo yatanga ingwate ifatika. Yabwiye igitangazamakuru cya Leta, RBA ati “Inzego z’ubutabera nk’ubushinjacyaha kimwe n’inkiko si shyashya kuko zishyira imbere gufunga kandi ubusanzwe ihame ari uko ucyekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.” Avuga ko hari ibyo atiyumvisha neza. Ati “Njyewe kugeza uyu munsi birangora kumva ko umuntu yatanze ingwate kandi ifatika ugakomeza ukamufunga kandi ukamufungana n’umutungo we. Ubwo se ibyo bintu birumvikana? Uyu muyobozi ariko avuga ko abantu bose bataburana bari hanze. Ati ” Ntabwo nafata nk’umuntu ushinjwa iterabwoba ni urugero, uwishe umuntu cyangwa umuntu uhungabanya umutekano mu nzego z’igihugu ngo mvuge ngo nimumufungure! Mbese hari ibyaha bikomeye cyane ariko hari n’ibindi ureba ugasanga atari ngombwa.” Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi ashimangira ko hari impamvu zikomeye zituma benshi batarekurwa ngo bakurikiranwe badafunze. Ati “Ushobora kumurekura akajya hanze akaba yasibanganya ibimenyetso cyangwa akaba yashyira igitutu ku batangabuhamya. Ibi bibaho kenshi mu manza zimwe na zimwe aho urekura umuntu by’agateganyo ariko yajya hanze akagira ibyo akora bizana igitutu ku batangabuhamya.” Umuvugizi w’Inkiko, Harrisson Mutabazi we avuga ko n’ubwo mu mwaka wa 2019/2020 inkiko zarekuye by’agateganyo abagera kuri 283 bagakomeza gukurikiranwa badafunze, hari ibikinozwa kugirango abahabwa ubwo burenganzira n’ubutabera bw’u Rwanda biyongere. Ikibazo cyo kureka abantu bakaburana badafunzwe cyagarutsweho mu ibaruwa Umuyobozi w’Ishyaka RPD, Dr Kayumba Christopher yandikiye Perezida Kagame. avuga ko ari ingume mu butabera bwo mu Rwanda. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Birangora kumva ko umuntu yatanze ingwate kandi ifatika ugakomeza ukamufunga-Ingabire M. Immaculée
Uyu mudam ndamwemera cyane ibibintu byogufunga umuntu Kandi yagatanze ingwate ariko akarekurwa agakomeza kwitaba ubutabera ningenzi kndi bituma nabafunzwe bafite ibyo bakoze bikomeye barushaho kumera neza birinda ubucucike muribi bihe ndetse ntitwakwibagirwa ko Ari numutwaro kuri leta ahandi Hari nabakoresha imirimo ifitiye leta akamaro bikinjiriza igihugu ifaranga ibyo byose leta yacu yakagombye kubirebaho uretse gufunga gusa abantu bagapfubusa mumunyururu bagakwiye no kugirira igihugu akamaro ibyo rero bikiyongeraho nuwo bafunga ihihe kirekire hanyuma akazana umwere kndi rimwe narimwe agakura muri gereza indwara zinamuhitana kubera ubuzahare yahavanye

Gufunga byabaye ihame.Kndi birumvikana.Abacamanza barafungura umuntu bashingiye ku mategeko tukabashyiraho igitutu ngo bariya ruswa.Rero aho kugira ngo umucamanza atakaze akazi abana be basonze cg na we abe yakwisanga muri gereza ahitamo kugufunga kugira ngo yirengere.Nta rugo rutunga urundi.Umuntu aratanga ingwate igaragara yanavamo cash zihagije warangiza ukamuta muri gereza!!!Kndi abafunze nabo ni abana ba Leta.Ni umutwaro kuri kuko bararya badakora.Ndetse uwagiyemo hariya arengana iyo atashye azana umutima mubi ku buryo ashobora kuba umutwaro uhishe muri society.Ababishinzwe bisubireho.

Mu Rwanda bafunga umuntu bashaka kumwumvisha. Abafungwa nabo bafite uburenganzira.Si ngombwa gufunga umuntu ushobora gutanga ingwate.Si ngombwa gufunga umuntu ushobora gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.Abafungwa bakaba abere nyuma y’igihe kirekire baba bagomba guhabwa impozamarira.