Umugabo wo muri Mali ufite umugore wabyaye abana icyenda ku bitaro byo muri Maroc, Kader Arby yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi cyane bubifuriza ibyiza. Kader yabwiye BBC Afrique ati: “Abantu bose bampamagaye! Abategetsi ba Mali bampamagaye bambwira ibyishimo bagize. Nabashimiye. Bose bampamagaye. Yewe na perezida yampamagaye.” Umugore we Halima CissĂ© yabyaye abana batanu b’abakobwa na bane b’abahungu abanje kubagwa. Iyi mbyaro yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk’uko mbere byari byagaragajwe n’ibyuma bisuzuma ababyeyi. Kader Arby n’umugore we w’imyaka 25 bari basanganywe umwana umwe w’umukobwa. Muri Mali bamaze kubona ko Halima CissĂ© inda atwite idasanzwe bamwohereje mu bitaro byisumbuyeho muri Maroc. Dr Rurangwa ThĂ©ogène, muganga w’abagore ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda, yabwiye BBC ko ibi byabaye bishoboka gusa ngo ntibikunze kubaho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


