Gakenke: Umuturage avuga ko yahungabanye kubera ibyabaye muri Gicurasi 2020

Sangiza iyi nkuru

Jean de Dieu Ndahayo utuye mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke ukora mu rwego rw’umutekano rwitwa DASSO, avuga ko yahungabanyijwe n’ibyabaye mu ijoro ryo kuwa 6 Gicurasi 2020 ubwo imvura yagwaga igahitana umugore we n’umwana.

Muri iryo joro yari yakoreye mu murenge wa Minazi, asubiye iwe asanga bapfuye.
Ndahayo usibye kubura umugore n’umwana, n’inzu n’ibiyirimo byose ntacyo yasigaranye, avuga ko n’ubu akirimo kwisuganya ngo yubake indi nzu, ariko ko kuba yakwishumbusha undi mugore byo bikiri kure.

Yabwiye BBC ati: “Ibyo gushaka undi mugore nkongera kugira umuryango byo sindabitekereza kuko ibyabaye kubyakira byarangoye.

“Urabona nibwo nari ndi gutangira kwiyubaka, umugore twari kumwe twari tukibanye neza nta byo turapfa, dukundanye. Gushaka undi sindabitekereza. Narahungabanye.”

Ndahayo avuga ko aba yumva atarara mu nzu mu gihe imvura iguye. Ati “N’ubu ntabwo imvura igwa ngo nsinzire, mba numva igihe cy’imvura narara hanze kuko iyo iguye aho ndi hose numva ntatuje.”

Igitondo cyo ku itariki 07 – 05 – 2020 cyari kibi mu Rwanda kuko imvura nyinshi yaguye mu duce tumwe mu ijoro ryari ryacyeye yatumye hapfa abantu 72, benshi mu mateka ya vuba bari bishwe n’ibivuye ku mvura yaguye mu gihe cy’amasaha.

Ndahayo ubu aribana nk’umusore kuko “gusubira ku babyeyi warigeze kugira urugo rwawe bigoye.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *