Umunyamakuru wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika (VOA), Eric Bagiruwubusa avuga ko yafashwe nk’igisambo n’abasore b’ibigango bari bambaye mu buryo bwa gisivili ubwo yageragezaga gusohoka mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yari yagiye gukora inkuru ku rubanza, kuwa 6 Gicurasi 2021. Uyu munyamakuru yari yitabiriye urubanza rw’imiryango igera kuri 27 ituye mu Murenge wa Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Kangondo na Kibiraro aho irega Umujyi wa Kigali, kubasenyera. Gusa ngo ubwo yari mu rubanza, yahamagwe n’umwe mu bari kurwitabira witwa Jean de Dieu Shikama, amubwira ko abashinzwe umutekano bamuhatira kuva mu modoka yarimo ku ngufu, ngo yinjire muri kasho ya polisi ya Rwezamenyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Uyu ngo yatabazaga, ari nako ashyamiranye n’inzego z’umutekano. Bagiruwubusa yashatse kujya gukurikirana iby’ayo makuru, gusa ntibyamukundiye nk’uko abyivugira. Ati ” Nkigera ku marembo y’urukiko nsohoka nahise nsamirwa hejuru n’abasore b’ibigango bambaye gisivili. Bahise bamfata imikaba y’ipantaro nk’abashaka kuyinkuramo, nk’abafashe igisambo, bamwe ibumoso abandi iburyo.” Uyu munyamakuru akomeza agira ati ” Akavuyo karavuka, abapolisi bari bambaye nk’abitegura urugamba n’imbunda, bampatiye kwinjira mu modoka yabo, ndabyanga. Nabasabaga kungaragariza ibyaha cyangwa amakosa yabateraga kumpatira kwinjira mu modoka ariko bakabibura. Abahisi n’abagenzi bibazaga ibyabaye, bamwe mu banyamategeko babazaga abapolisi icyo barikuziza umunyamakuru. Nababwiye ko ntashobora kwinjira mu modoka yabo ntazi impamvu kandi tudahuje akazi.” Bagiruwubusa mu nkuru ye, avuga ko ibi byose byabonwaga na buri wese ndetse ngo ” Rwari rwabuze gica.” Uwari uhagarariye abo basore b’ibigango we ntiyabashije kumumenya amazina gusa Uyobora Polisi muri Nyarugenge, CSP Urujeni wari kumwe na we yahageze, abwira Bagiruwubusa ngo ” Yahohotewe n’inzego zabo gusa ngo bamusabye ” Gutuza akanabyihanganira.” Aba bafashe Bagiruwubusa mu mikaba y’ipantaro ni bamwe muri benshi ngo bari aho basa n’abagose urukiko nk’uko VOA ibitangaza. Yagize iti ” Inzego z’umutekano ziganjemo abapolisi bambaye impuzankano z’akazi barimo n’abapolisi bakuru kugera no ku uhagarariye iperereza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’abandi bari bambaye imyenda ya gisivili, bari bagose urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.” Kwinjira mu rukiko buri wese yagombaga kubanza gusakwa, ibintu bitamenyerewe mu zindi manza. Eric Bagiruwubusa wa VOA Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




2 Responses
Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yahuye n’uruvagusenya
Mwaramutse, nitwa kagiraneza Donatien, mwampaye number cg email ya Venuste Nshimiyimana akamfasha ku muntu ndangije twwbuze avant la guerre?
Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yahuye n’uruvagusenya
Mwaramutse, nitwa kagiraneza Donatien, mwampaye number cg email ya Venuste Nshimiyimana akamfasha ku muntu ndangije twwbuze avant la guerre?