Bamwe mu bacuruzi bacururizaga mu mujyi wa Kigali baravuga ko bimwe mu byemezo ubuyobozi bubafatira bibabuza epfo na ruguru ku buryo kugira icyo ukorera muri Kigali bisa nk’ibyahariwe abakire gusa.
Ibi aba bacuruzi babitangaje nyuma y’aho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo kwirukana abacururizaga ku mabaraza (ku miryango y’amazu) yo mu mujyi,
[ad id=”44145″]
Aba birukanywe bari barategujwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge mu byumweru bibiri bishize mu nama yabahuje, abacuruzi barenga 200 bose bari bamenyeshejwe ko bagomba kuvana ibikorwa byabo ku miryango y’amazu.
Ubuyobozi buvuga ko icyi cyemezo kigamije guca akajagari mu bucuruzi, kwita ku isuku ndetse no guhashya ibishobora guteza umutekano muke.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na bwiza.com bemeza ko bene ibi byemezo bibabuza mu mashyi no mu midiho ku buryo hari abavuga ko uretse abakire bazakomeza gukira cyane ngo nta mukene ushobora kuzamukira mu mujyi wa Kigali.
Umwe mu bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ni icyemezo cy’ubuyobozi nyine tugomba kucyubahiriza, ngo ubintu byacu biteza umwanda n’umutekano muke gusa ibi bigaragaza ko nta mukene ushobora kuzamukira muri uyu mujyi
Akomeza agira ati “Ibyo badukorera hari igihe bigeraho bikatuyobera ubundi tugategereza uko bizagenda, niba batubwira kwihangira imirimo twayihanga bakayisaba ko ihita ikura ibyo wabihuriza hehe? kuba ncururiza aha hanze si uko mba ntazi ko mu nzu ari ho heza, ni uko ari ho nshoboye”
Kimwe n’abandi benshi baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko ibyemezo bafatirwa n’ubuyobozi bituma abacuruzi bato batibona mubashobora kuzamukira muri uyu mujyi
Gucururiza hanze y’amazu byakorwaga mu mujyi na bamwe mu bahoze ari abazunguzayi, aba bemeza ko iyi ari intambwe bari bateye bakanavuga ko ubonye ubushobozi buruseho yahitaga yikodeshereza iye inzu.
Abahawe aho gukorera bararira ayo kwarika abandi bamaze gusubira mu mihanda

Abahoze ari abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo Nyabugogo mu rwego rwo kubavana mu muhanda batangaza ko nta mafaranga ari muri iryo soko, uretse abavuga ko birirwa bicaye bwackwira bagataha ngo hari n’abari barafashe ibibanza muri iri soko kuri ubu bamaze kwisubirira mu buzunguzayi.
[ad id=”44145″]
Abacururiza muri iri soko kandi bemeza ko n’ubwo ubuyobozi bwatangaje ko barihawe ku buntu ngo siko byagenze kuko byabasabaga kugira amafaranga (ruswa) bagenera ababitangaga mu buryo bw’ibanga, ibi bikiyongera ku kuba banavuga ko bamwe batahawe ibyo bibanza biganjemo abakiri mu buzunguzayi mu mujyi.
Ubukode mu nzu z’ubucuruzi i Kigali burahenze
Abenshi mu bacururizaga hanze ku mabaraza ni abagiranaga amasezerano n’abakodesha inzu z’ubucuruzi bakabafasha gushaka amafaranga y’ubukode, aba bacuruzi bavuga ko badashinjwa kudasora kuko batanga umusoro nk’abandi bacuruzi.
[ad id=”44145″]
Gukodesha inzu mu mujyi wa Kigali kuri ubu abacuruzi bavuga ko bihenze cyane, metero kare m2 imwe ikodeshwa amadorari y’Amerika ari hagati ya 16 na 22, ni ukuvuga amanyarwanda ari hagati 13120 na 18040, aya mafaranga abacuruzi bemeza ko ari menshi cyane kuko ntanikintu gishobora gukorerwa muri metero imwe.
Gahunda za leta zaba zigongana
N’ubwo ubuyobozi butemerera abacuruzi gukorera aho bita ko hajyanye n’ubushobozi bwabo mu mujyi, gahunda yo kwihangira imirimo imaze igihe ishishikarizwa abanyarwanda, by’umwihariko gahunda ya Kora wigire yo ishishikariza abantu kwihangira imirimo idashingiye ku buhinzi. Abakora ubu bucuruzi butari kuvugwaho rumwe hagati y’ababukora n’ubuyobozi bavugako iyi ari yo mirimo bo bari barihangiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


