Perezida Kagame ntari mu bakuru b’ibihugu 11 bemeye kwitabira irahira rya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ntagaragara ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu bemeye ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni azarahirira kuyobora Uganda muri manda ye ya gatandatu, mu muhango uzabera ku kibuga cyo mu gace ka Kololo.

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe EAC, Okello Oryem, ejo ku wa Gatanu yatangaje ko hari abakuru b’ibihugu 11 bemeye kwitabira umuhango w’irahira rya Museveni.

The New Vision yatangaje ko mu bo Oryem yatangaje harimo Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bazagera muri Uganda ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu 42 bari batumiwe mu muhango w’irahira rya Museveni, gusa ntari mu bamaze kwemera ubwo butumire.

Museveni wari wamutumiye ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rye wabereye kuri Stade Amahoro muri 2017, ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

N’ubwo hakiri iminsi ine mbere y’uko Museveni arahirira kuyobora Uganda, birashoboka ko Perezida Kagame yanze kwitabira uriya muhango kubera umubano mwiza w’ibihugu byombi utifashe neza.

Kuva muri 2017 u Rwanda na Uganda byatangiye kudacana uwaka, kubera ibirego buri gihugu cyagiye gushyira ku kindi.

Mu by’ingenzi u Rwanda rushinja Uganda harimo gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, ndetse no guta muri yombi abaturage barwo bajya gufungirwa muri gereza za CMI (Urwego rushinzwe Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda) aho bakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Uganda yo yakunze gushinja u Rwanda gufunga imipaka ibahuza rugamije kubangamira ubucuruzi bwayo, ndetse no gukora icengezamatwara mu binyamakuru rugamije gusiga icyasha abategetsi bayo.

Ni ibibazo impande zombi zagerageje gushakira umuti ibisubizo ku buhuza bw’ibihugu bya Angola na RDC, gusa kugeza ubu hari byinshi bitarajya mu buryo.

Minisitiri Oryem agaruka ku mubano wa Uganda n’ibihugu byose bituranye na yo, yasobanuye ko wuje urugwiro kandi ukaba ari mwiza cyane.

Ku mubano wa Uganda n’u Rwanda by’umwihariko, yavuze ko “Ibiganiro n’u Rwanda biracyakomeza binyuze mu nama zihuza ibihugu byombi mu kongera koroshya ubucuruzi. N’ubwo dushobora kuba duhura n’ibibazo, ariko muri rusange umubano wacu n’u Rwanda ni mwiza.”

Yunzemo ko Uganda yishimira kugirana umubano mwiza n’ibihugu bituranye na yo, binyuze mu guteza imbere amahoro n’ubwubahane.

Uretse abakuru b’ibihugu 11 bemeye kwitabira irahira rya Museveni, hari n’abahagarariye ibihugu byabo 12 bari ku rwego rwa ba Visi-Perezida, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga bazitabira uriya muhango, nk’uko biheruka gutangazwa na Linda Nabusayi ushinzwe Itangazamakuru muri Perezidansi ya Uganda.

Aba ni bo bashobora kuvamo uzahagararira Perezida Kagame muri uriya muhango kuko kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira atakunze kugirira ingendo mu mahanga.

Perezida Kagame aheruka kwitabira umuhango w’irahira uwo ariwo wose muri Mutarama 2020 ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique i Maputo.

Mbere y’aho muri Gicurasi 2019 yari yitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahuriyemo na Museveni, mu gihe muri Kanama 2018 yitabiriye uw’irahira rya Emerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe.

Mu mihango y’irahira y’abakuru b’ibihugu bya Centrafrique, Tanzania, Congo Brazzaville na Tchad iheruka kuba, bwo Perezida Kagame yakunze guhagararirwa na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente cyo kimwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *