Igisirikare cya Tchad kuri iki Cyumweru, cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba cyari gihanganye na zo mu majyaruguru y’igihugu, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze ibyumweru bitatu.
Imirwano n’inyeshyamba ziturutse muri Libya, yashyize iki gihugu mu kaga ubwo uwari Perezida Idriss DĂ©by Itno yapfaga ku wa 19 Mata, nyuma yo gukomerekera ku rugamba.
Urupfu rwa Marchal DĂ©by rwakurikiwe no kwigarurira ubutegetsi kwakozwe n’igisirikare kirangajwe imbere n’umuhungu we Mahamat Idriss DĂ©by, gusa kwamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta ku buryo hanabaye imyigaragambyo.
AFP yatangaje ko i N’djamena kuri iki Cyumweru habaye akarasisi k’intsinzi, kakaba kari kagamije kongerera igisirikare cya Tchad gushyigikirwa, muri iki gihe hari urujijo mu gihugu.
Muri uyu murwa mukuru wa Tchad humvikanye urusaku rw’abantu bateye hejuru bishimira igisirikare, ubwo abasirikare babanyuragaho ku murongo w’imodoka za rutura z’intambara.
Mu kigo cya gisirikare, abanyamakuru beretswe inyeshyamba zibarirwa muri za mirongo zafatiwe mpiri ku rugamba.
Igisirikare cya Tchad cyigambye intsinzi, mu gihe mu byumweru bishize byari byavuzwe ko inyeshyamba zo mu mutwe wa ‘Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT) umaze igihe uhanganye na cyo wari watsinzwe, nyuma imirwano ikongera ikubura.
Ntiharamenyekana niba izi nyeshyamba zaba zigifite akabaraga ko kuzongera kurwana n’ingabo za Tchad, cyangwa niba zatsinzwe burundu zigahitamo kuyamanika.


