Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 3 Gicurasi 2021, cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo arebana na politiki, ubutabera n’umutekano.
Muri yo harimo ko:
Uganda yabujije abayo gusubira mu Rwanda
Ambasade ya Uganda mu Rwanda ku wa 7 Gicurasi 2021 yabujije abaturage bayo kugaruka mu Rwanda mu gihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bitarakemuka.
Ni ubutumwa iyi ambasade yageneye Abagande 370 bacyuwe muri Nzeri 2020 mu rwego rwo kurindwa icyorezo cya Covid-19.
Yabamenyesheje ko ubwo basubiraga iwabo, banyuze mu nzira yo ku butaka ariko ubu abashaka kugaruka bitabakundira kuko ubu iyi nzira ifunze, ibasaba gutegereza icyemezo cy’ubuyobozi bw’u Rwanda bireba, bakazabona kugaruka.
CHOGM yongeye gusubikwa
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 7 Gicurasi batangaje ko inama ihuza abakuru b’ibi bihugu na za guverinoma yari kubera mu Rwanda muri Kamena 2021 bongeye kuyisubika.
Nk’uko itangazo rya Commonwealth ribivuga, iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera mu bihugu birimo ibigize uyu muryango.
Iyi nama isubitswe ku nshuro ya kabiri, ubwa mbere yagombaga kuba ni muri Kamena 2020. Igihe izabera ntikizwi gusa Scotland na Perezida Kagame bumvikanye ko ubwo iki cyorezo kizaba kimaze gucogora, izaba.
U Burundi bwahaye RDC igihe ntarengwa cyo gusubiza Ambasade yabwo ubutaka yambuwe
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yahaye RDC igihe ntarengwa cyo kuba yasubije ambasade yabwo i Kinshasa ubutaka yambuwe n’umusirikare w’ipeti rya Colonel mu 2009.
Bigaragara mu ibaruwa iyi Minisiteri yashyikirije Ambasade ya RDC mu Burundi, yanditswe tariki ya 30 Mata 2021 ariko ikajya ahabona mu cyumweru gishize.
Igihe ntarengwa u Burundi bwahaye RDC ni tariki ya 31 Ukuboza 2021, nikirenga itarasubiza ubu butaka, u Burundi buvuga ko nabwo buzihimura.
Byukusenge washinjwaga gushaka kwica Gen. Sabiiti Muzeyi yararekuwe
Umunyarwandakazi witwa Byukusenge Jennifer wari waratawe muri yombi n’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe iperereza muri Mata 2021, yararekuwe, yoherezwa mu Rwanda tariki ya 5 Gicurasi.
Inkuru y’uko Byukusenge ashinjwa gushaka kwica Gen. Sabiiti Muzeyi wabaye umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, yamenyekanye amaze iminsi mike uyu munyarwandakazi atawe muri yombi.
Byukusenge ubwo yageraga mu Rwanda, yasobanuriye itangazamakuru ko uretse gushinjwa gushaka kwica Gen. Sabiiti, ubwo yari muri gereza muri Uganda, yanashinjwaga kuba intasi ya Leta y’u Rwanda, gusa byose yavuze ko ari ibinyoma.
Abarimo abagabye igitero muri Musanze bagejejwe mu rukiko
Abantu 37 barimo abarwanyi 7 b’umutwe wa RUD-Urunana bagabye igitero mu mirenge y’akarere ka Musanze yegereye Pariki y’Ibirunga mu Kwakira 2019, tariki ya 5 Gicurasi 2021 bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Nyarugunga.
Bashinjwe ibyaha birimo: kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, ndetse no gutangiza umutwe w’abagizi ba nabi ugamije gukora ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kubijyamo, gutunga ibikoresho byo kwica, kugambanira leta iriho cyangwa gushaka kuyikuraho hakoreshejwe intambara n’ibindi..
Iki gitero cyaguyemo abaturage 15, abandi 14 barakomereka. Ubushinjacyaha bwavuze ko umugambi w’aba barwanyi wari ukwica bose bagombaga guhura nabo, kuba hari abarokotse ngo “byari impuhwe z’Imana”.
Zoe Kabila yegujwe ku mwanya wa Guverineri
Zoe Kabila wari Guverineri w’Intara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yegujwe n’abadepite tariki ya 6 Gicurasi 2021, bamushinja gucunga nabi umutungo no kuwunyereza no kutagira ubumenyi bwo kuyobora.
Aba badepite bahagarariye iyi ntara bakoze itora rigamije kweguza uyu munyapolitiki, rishyigikirwa na 13 muri 25; bishimangira ko agomba kwegura.
Joe Kabila ni murumuna wa Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC, ukaba ari umusenateri uhoraho mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.


