Gen Kazura na CG Dan Munyuza bari muri Tanzania (Amafoto)

img_20210510_200906.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza; bari mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzania. Ba Afande Kazura na Munyuza bari muri Tanzania kuva ejo ku Cyumweru, nk’uko byemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu. Iyi Ambasade yavuze ko uruzinduko rw’aba bayobozi bombi b’inzego […]

Harikangwa intambara mu Bufaransa

Ibaruwa nshya ifunguye yatangajwe mu Bufaransa iburira ko hashobora kuba intambara mu gihugu ndetse ko iyi yasinyweho n’abaturage barenga 130,000. Ubwo butumwa bwatangajwe muri kimwe mu binyamakuru, bushinja leta y’Ubufaransa “guha rugari” politiki ishingiye ku mahame ya Islam. Iyi baruwa bivuga ko yatanzwe n’abasirikare bativuze basaba gushyigikirwa na rubanda, ivuga ko igamije “kurengera igihugu”. Leta […]

Munyenyezi uvuga ko nta mbaraga yari afite zo gukora jenoside azakurikiranwa afunzwe

Urukiko rwategetse ko Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye. Umucamanza yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda. Uregwa we yiregura, yavuze ko muri jenoside yari umugore uheruka kubyara impanga kandi wari wongeye agatwita bityo atari afite intege […]

Cyivugiza: Umusore wasambanaga umukunzi we yamuguye gitumo undi yiruka yambaye ubusa (VIDEO)

Umusore utamenyekanye amazina yaguwe hejuru ubwo yari yazanye indaya mu nzu, umukunzi we witwa Shalom akamugwa hejuru, we agahitamo gusohoka yambaye agakabutura gato, akizwa n’amaguru. Amashusho ari ku rubuga Kigali 250 agaragaza indaya na Shalom bafatanye byakomeye mu gihe umuhungu yari yakuyemo ake karenge. Ihere ijisho: Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Police FC yasubiriye Musanze FC, Etincelles FC yihimura kuri AS Kigali

Ikipe ya Police FC yegukanye amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona, nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC ibitego 2-1. Iyi kipe ya Polisi y’igihugu yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wa kane wo mu tsinda C. Ni Police yaherukaga gutsinda iyi kipe yo mu majyaruguru y’igihugu igitego 1-0, […]

Gen. Ndima na Gen. N’Kashama basesekaye mu burasirazuba bwa RDC (Amafoto)

ndima4.jpg

Lieutenant-General Ndima Kongba Constant wahawe na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) inshingano yo kuyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 yasesekaye mu mujyi wa Goma. Ni nako kandi Lieutenant-General Luboya N’Kashama Johnny wahawe inshingano yo kuyobora Intara ya Ituri yasesekaye mu mujyi wa Bunia uyu munsi. Ku kibuga […]

Umuraperi ukomeye wo muri USA azakinira ikipe yo mu Rwanda muri BAL

J.Cole umuhanzi wa Rap w’umunyamerika ari i Kigali aho biteganyijwe ko azakinira ikipe ya Patriots mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rizatangira mu cyumweru gitaha. BBC dukesha iyi inkuru ivuga ko J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA. […]

Kwa Dr Besigye no kwa Bobi Wine hagoswe n’abasirikare (Amafoto)

img_20210510_133410.jpg

Inzego zishinzwe umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere zagose ingo za (Rtd) Col Kiiza Besigye na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, mu gihe habura amasaha make ngo Perezida Yoweri Museveni arahirire manda ye ya gatandatu. Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) Besigye abereye umuyobozi, ryatangaje ko urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare, gusa ntiryagira byinshi […]

Abavoka ba Kabuga bavuga ko abamurega bashaka batererayo utwatsi

Abunganira Umuherwe w’Umunyarwanda, Kabuga Felicien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko abamurega babyihorera kuko ubuzima bwe butameze neza, buri hagati y’urupfu n’umupfumu. Mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI), yabonywe na AFP, ababuranira Kabuga bavuga ko ” Gukomeza kuburanisha Kabuga bishobora gufatwa nko guhutaza bikomeye uburenganzira bwe.” Bavuga ko ” Kabuga […]

Ba ‘General’ 6 bayobora inyeshyamba muri Masisi, Rutshuru na Walikale ni bo bemeye kurambika intwaro

Abarwanyi batandatu bayoboye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Teritwari ya: Masisi, Rutshuru na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ni bo bemeye kurambika intwaro nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi ntara bweguriwe igisirikare. Umuhuzabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Jacques Katembo yabitangarije Radiyo […]

Perezida Ndayishimiye yaburiye abaraye bishe abantu i Muramvya

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yaburiye abaraye bagize uruhare mu bwicanyi bwaguyemo abantu umunani i Muramvya, avuga ko uwo bizagaragara ko yabugizemo uruhare agowe. Ku mugoroba w’Ejo ku Cyumweru ni bwo abitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka enye zirimo Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano, ku muhanda uva mu mujyi wa Muramvya ugana i […]

UNAMID: Abasirikare basaga 100 ba Ethiopia banze gusubira iwabo

Abahoze ari abasirikare ba ONU bakomoka muri Ethiopia, 120 basabye ubuhungiro muri Sudani nk’uko byamenyeshejwe ONU ku cyumweru ko banze gusubira iwabo. Abo bahoze muri UNAMID, babungabunga amahoro muri Sudani, banze gusubira iwabo nyuma y’aho igihe cyabo cyari kirangiriye mu Kuboza 2020. Byari biteganyijwe ko bataha iwabo gusa Umuvugizi wa UNAMID, yavuze ko abo basirikare […]

Nyagashotsi warwanye intambara y’Isi yasobanuye uko ‘Abaseveni’ bafatwaga mu Rwanda

Nyagashotsi Epimaque ni umusaza w’imyaka 101 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, akaba yararwanye intambara ya kabiri y’Isi. Nyagashotsi mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru, yavuze ko mu gihe cy’intambara y’Isi (1939-1945) we n’abandi basirikare bari bayobowe n’Umugande, Idi Amin Dada, bagiye kurwanira muri Kenya, batabajwe […]

Hoteli ‘ya Danny Vumbi’ yafatiwemo abarenze ku mabwiriza ya Covid-19

Abapolisi bafatiye abantu 20 muri Musanze Caves Hotel bivugwa ko ari iy’umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi, banywaga inzoga batubahirije amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Nk’uko biboneka ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, aba bafatiwe mu Mudugudu wa Rwambogo, Akagari ka Gakoro mu Murenge wa Musanze w’Akarere ka […]

Muri Guma mu Rugo ruswa yariyongereye_Ingabire M. Immaculée

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko mu gihe cya Guma mu Rugo ruswa yiyongereye mu Rwanda kuko serivisi nyinshi zari zifunze. Ingabire yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari kuri Radiyo Rwanda, mu kiganiro cyibanze ku ishusho ya ruswa mu gihugu. Madamu Ingabire yavuze ko impamvu ruswa […]

Uganda: Abakomando barimo ba ‘mudahusha’ beretse Museveni ibyo bize (Amafoto)

mus-4.jpg

Abakomando ba Uganda barimo ba mudahusha (snipers) 40 beretse Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga ibyo bize mu gihe kigera ku mezi atandatu. Uyu muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Rufu giherereye mu Karere ka Kiruhura, tariki ya 7 Gicurasi 2021, witabirwa kandi n’umufasha wa Perezida Museveni, Janet Museveni. Aba bakomando berekanye […]

Inama Kigeli V Ndahindurwa yagiriye abashakaga gutera u Rwanda

_118442400_img_8467.jpg

Nyagashotsi Epimaque uvuga ko yavanwe mu Rwanda ari umusore akajya kurwana intambara ya kabiri y’isi muri Kenya, avuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yabagiriye inama yo kuba baretse gutera u Rwanda, ahubwo bagashaka uko bakwiyubaka mu buryo bw’ubushobozi. Nyagashotsi n’umuryango we bahungiye muri Uganda, bahageze bikoramo umutwe, mu 1962 batera u Rwanda kuko bumvaga bagomba […]

Iby’uzegukana shampiyona ya Espagne bikomeje kuba agatereranzamba

Imikino itatu isigaye ngo shampiyona ya Espagne irangire, ni yo izagena ikipe igomba kwegukana igikombe hagati y’amakipe ane agihataniye. Ni igikombe kuri ubu kigihataniwe n’amakipe ane, arimo Atlético Madrid ya mbere ifite amanota 77, Real Madrid na FC Barcelona zifite 75 cyo kimwe na Sevilla FC iya kane ifite amanota 71. Ibi bisobanuye ko hagati […]

Burundi: Abitwaje ‘grenades’ bishe 8 barimo ‘Colonel’ n’umwana we

Mu masaa moya y’umugoroba wo kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021, abitwaje intwaro zirimo imbunda na ‘grenades’ bagabye igitero ku modoka enye mu muhanda uva mu Ntara ya Muramvya ugana i Bujumbura, bica abantu umunani barimo Colonel Onesphore Nizigiyimana. Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi ivuga ko iki gitero cyagabwe saa moya n’iminota 35, ku […]

Abo muri Uganda babujijwe kugaruka mu Rwanda, CHOGM irasubikwa, u Burundi buha RDC igihe ntarengwa; mu nkuru z’icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 3 Gicurasi 2021, cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo arebana na politiki, ubutabera n’umutekano. Muri yo harimo ko: Uganda yabujije abayo gusubira mu Rwanda Ambasade ya Uganda mu Rwanda ku wa 7 Gicurasi 2021 yabujije abaturage bayo kugaruka mu Rwanda mu gihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bitarakemuka. Ni ubutumwa iyi ambasade […]