Nyagashotsi Epimaque uvuga ko yavanwe mu Rwanda ari umusore akajya kurwana intambara ya kabiri y’isi muri Kenya, avuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yabagiriye inama yo kuba baretse gutera u Rwanda, ahubwo bagashaka uko bakwiyubaka mu buryo bw’ubushobozi. Nyagashotsi n’umuryango we bahungiye muri Uganda, bahageze bikoramo umutwe, mu 1962 batera u Rwanda kuko bumvaga bagomba gusubira iwabo, nibo rubanda mu Rwanda bise ‘Inyenzi’, nk’uko yabwiye BBC. Ibi bitero byageze mu Rwanda ku gihe cya Perezida Gregoire Kayibanda ariko biraneshwa. Gusa ngo ubwo abantu bisuganyaga ngo bongere batere, Umwami Ndahindurwa yarababujije. Nyagashotsi avuga ko Kigeli yababwiye ati ” Mwiba imburamajyo nimwigishe abana… mwijya kwiyahura.” Uko baretse igitekerezo cyo gutera u Rwanda, Nyagashotsi ati: “Tujya kubireka [Umwami] Kigeli (nawe wari impunzi) yaraje aremesha inama mu mpunzi aratugaya cyane, ati ‘ingabo z’u Rwanda zifite imbunda, murabatera n’inkoni n’amacumu’? Nyagashotsi yakomeje agira ati “Imbunda nke twari dufite zazanywe na Ruvugayimikore, ngira ngo yazivanye i Kampala. Kigeli ati ‘ibyo murimo ntacyo bimaze, ati ‘mwiba imburamajyo nimwigishe abana… mwijya kwiyahura. Niko twabiretse. Tuba aho ariko dufite agahinda k’u Rwanda.” Nyagashotsi si we wenyine ugarutse ku kuba Umwami Kigeli Ndahindurwa yarabonaga ko hakwiriye impinduka mu Rwanda. Hari n’abavuga ko ubwo yari mu buhungiro, yakomeje kuba hafi y’Abanyarwanda bari barahunze. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Nyagashotsi Epimaque w’imyaka 101/ BBC


