Nyagashotsi Epimaque ni umusaza w’imyaka 101 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, akaba yararwanye intambara ya kabiri y’Isi.
Nyagashotsi mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru, yavuze ko mu gihe cy’intambara y’Isi (1939-1945) we n’abandi basirikare bari bayobowe n’Umugande, Idi Amin Dada, bagiye kurwanira muri Kenya, batabajwe n’u Bwongereza mu 1941.
Yavuze ko i Gahini yavukiye hatoranyijwe abasore batatu b’inkorokoro, na we arimo, boherezwa muri Uganda, bakomereza muri Kenya, abenshi muri bo bahangana n’abiganjemo Abazungu, bo barwanisha amacumu kugeza batsinze urugamba, ubwo Umudage Adolf Hitler yicwaga n’ihuriro ry’ingabo z’ibihugu birimo u Bwongereza muri Mata 1945.
Uyu musaza yavuze ko nyuma yo gutsinda iyi ntambara, bavuye muri Kenya basubira muri Uganda, bagera i Kabale hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda.
I Kabale ngo bahaherewe ishimwe ririmo: ingofero, imidari n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000 FRW).
Muri icyo gihe, abasore b’Abanyarwanda barwanye uru rugamba bahawe izina ry’icyubahiro, ‘Abaseveni’, umwami Mutara III Rudagibwa wategekaga u Rwanda abasonera imisoro.
Nyagashotsi yavuze ko ‘Umuseveni’ yari atinyitse muri icyo gihe, n’abatware (chefs) barabubahaga cyane. Ati: “Abaseveni! N’abashefu baradutinyaga! Wajya mu nama bakazana intebe ukicarana na shefu cyangwa sushefu.”
Usibye no gusonerwa umusoro, Umuseveni ngo ntiyakoraga imirimo irimo: guharura umuhanda no kujya ku iperu. Ati: “Umuseveni yicaraga hariya nk’umutware, nta kiboko, nta guharura umuhanda, kujya kw’iperu ubundi utagiyeyo ni ikiboko, twebwe nta mpamvu, twajyagayo kwiyumvira amagambo gusa nk’uko n’ubu nkunda kujya mu nama. Ariko abandi uwaburaga kw’iperu cyari igihano. Aho twacaga bati ‘dore abaseveni’, hari icyubahiro.”
Izina ‘Abaseveni’ ryarangiranye n’impinduramatwara ishingiye ku moko yabaye mu Rwanda mu 1959 izwi nka ‘Muyaga’ yatumye abo mu bwoko bw’Abatutsi benshi bahungira muri Uganda. Nyagashotsi na we ari mu bahunze.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


