Abakomando ba Uganda barimo ba mudahusha (snipers) 40 beretse Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga ibyo bize mu gihe kigera ku mezi atandatu.
Uyu muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Rufu giherereye mu Karere ka Kiruhura, tariki ya 7 Gicurasi 2021, witabirwa kandi n’umufasha wa Perezida Museveni, Janet Museveni.
Aba bakomando berekanye uburyo bamanuka mu ndege za kajugujugu byihuse, uko bashobora kwihisha mu byatsi n’uko barasa mu bipimo nka ba ‘mudahusha’.




Nyuma yo kumwigaragariza, Perezida Museveni yashimye uburyo umutwe w’abakomando ukomeje gutera imbere, anaburira uwagerageza gushotora igihugu cye, ko kizahangana na we kandi kikamutsinda.
Nk’uko Chimp Reports yabitangaje, Perezida Museveni yagize ati: “Uzagerageza kutwinjirira, tuzamurwanya kandi tuzamutsinda kuko turwanirira ubutabera. Nta muntu tuzagirira nabi, turi iwacu. Ndi ku butaka bwanjye, ubu ni ubutaka bwacu, ni ubw’abakurambere bacu.”
Ubusanzwe abakomando bagize Batayo iyobowe na Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba. Bitewe n’urwego abona ko bazamuye, Perezida Museveni yavuze ko azayigira Burigade, bikaba bisobanuye ko abayigize baziyongera.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


