Hoteli ‘ya Danny Vumbi’ yafatiwemo abarenze ku mabwiriza ya Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi bafatiye abantu 20 muri Musanze Caves Hotel bivugwa ko ari iy’umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi, banywaga inzoga batubahirije amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko biboneka ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, aba bafatiwe mu Mudugudu wa Rwambogo, Akagari ka Gakoro mu Murenge wa Musanze w’Akarere ka Musanze; ahaherereye iyi hoteli, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bafashwe nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage. Ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko muri aya mahoteli na resitora harimo abantu bari kwiyakiriramo binyuranyije n’ibyo zemerewe gukora, abapolisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiyeyo basanga muri Musanze Caves Hotel harimo abantu bicaye begeranye barimo banywa inzoga babeshya ko bafashemo ibyumba nyamara bagenzuye basanga barabeshya ni abaje kuhanywera ndetse n’abitwa ngo bacumbitse ntawigeze yipimisha COVID-19.”

Uru rwego rushinzwe umutekano ruvuga ko ubwo aba bapolisi bageraga kuri iyi hoteli, hari abahise biruka, baracika.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *