ndima4.jpg

Gen. Ndima na Gen. N’Kashama basesekaye mu burasirazuba bwa RDC (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant-General Ndima Kongba Constant wahawe na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) inshingano yo kuyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 yasesekaye mu mujyi wa Goma.

Ni nako kandi Lieutenant-General Luboya N’Kashama Johnny wahawe inshingano yo kuyobora Intara ya Ituri yasesekaye mu mujyi wa Bunia uyu munsi.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, Gen. Ndima yakiriwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi, hamwe na Guverineri w’iyi ntara, Carly Nzanzu Kazivita yasimbuye kuri izi nshingano mu bihe bidasanzwe iyi ntara n’iya Ituri zashyizwemo.
ndima4.jpg
ndima1.jpg
ndima3.jpg
ndima5.jpg

Gen. N’Kashama na we yakiriwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abayobozi mu bya politiki n’abaturage.
n_kashama.jpg
n_ks.jpg
nk_sha-2.jpg

Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RDC, yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko aba basirikare bageze mu burasirazuba bw’igihugu kugira no batangire izi nshingano nshya bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Tariki ya 30 Mata 2021 ni bwo Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zizajya mu bihe bidasanzwe guhera tariki ya 6 Gicurasi, guhera icyo gihe ziyobowe n’abasirikare bafatanyije n’abapolisi.

Ibi bihe bizamara iminsi 30 bizaba bikorerwamo ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro n’umutekano bimaze igihe byarahungabanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *