Miss Mutesi Jolly aciye agahigo mu guhagararira u Rwanda kure mu bwiza

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2016, Miss Rwanda, Mutesi Jolly arerekeza muri Amerika aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa afatwa nk’ayambere mu bwiza ku isi.
Miss Mutesi azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya “Miss World 2016” ahatanirwa n’abakobwa bo ku isi kugirango harebwe uhiga abandi mu bwiza ku isi.
[ad id=”44145″]
Mu kiganiro Miss Rwanda 2016 yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016 mbere yo kwerekeza i Washington ahazabera amarushanwa, miss Mutesi yatangaje ko azakora uko ashoboye agahagararira u Rwanda neza nk’igihugu cyimwohereje.
Mu myaka 65 iri rushanwa rimaze ribaho, nibwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa.
Yagize ati “ Ngiye kubera ko ari inshingano kandi ngiye guhagararira abanyarwanda si njye ku giti cyanjye” .
Ni ubwa mbere umunyarwandakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Worldkuva ryatangira mu mwaka wa 1951, Miss Jolly azaba ahanganye n’abandi bakobwa 119 bavuye mu bihugu bitandukanye bazaba bahatanira iri kamba.
[ad id=”44145″]
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss world riza imbere y’andi marushanwa nayo yo ku rwego rw’isi nka Miss Universe na Miss Earth. mu mwaka wa 2015 ikamba rya miss world ryari ryegukanwe na Mireia Lalaguna wo muri Espagne.
Miss World 2016 nyirizina izatangira ku wa 26 Ugushyingo 2016 isozwe ku wa 18 Ukuboza 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *